Itotezwa rikorerwa Abanyafurika b’Abirabura rikorwa n’ Abanyafurika b’Abarabu ku mugabane wa Afurika rihatse iki?

HAKIZIMANA Maurice

AFURIKA ni umugabane umwe ariko ukasemo ibice bibiri bigabanywa n’ubutayu bunini cyane bwa Sahara.Ibihugu byo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara byitwa Afrique subsaharienne naho ibihugu bya ruguru y’ubutayu bwa Sahara bikitwa Afrique maghrébine. Igice cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyitwa nanone Afrique noire (Afurika yirabura) naho icya ruguru yabwo cyitwa nanone Monde arabe (ibihugu by’Abarabu).Ibyo bice byombi bihurira ku mugabane umwe witwa Afurika ariko biratandukanye cyane nk’amazi n’umuriro.

Dore ibihugu byo mu majyaruguru ya Afurika,ruguru y’ubutayu bwa Sahara:

Ibyo bihugu bitatu bibanza (Maroc,Algérie na Tunisie ) ni nabyo bikunze kwitandukanya no kugendera kure izina “Afurika” bikaba byose bituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 90 (bangana n’abaturage b’igihugu kimwe gusa cyitwa Repubulika Iharanira demukarasi ya Kongo). Nyamara sibyo byonyine birimo Abarabu kuko na Libiya ni kimwe na byo ari ko yo yamye yiyumvamo Ubunyafurika imbere ya byose.

Abategetsi bashyigikiye gutoteza abirabura

Perezida wa Tunisie bwana Kaïs Saïed

Tariki ya 12/02/2023  Perezida wa Tunisie bwana Kaïs Saïed,yanditse kuri konti ye ya twiter amagambo rutwitsi yakurikiwe no guhiga bukware inyoko mwirabura baba abanyehsuri ba kaminuza,baba abakozi, baba abaturage bahasanzwe bishakishiriza,n’abandi.

Uwo mutegetsi yagize ati:

Abirabura ni aba « criminels » (“inkozi z’ibibi” ) batwinjiriye ku bwinshi bagamije kutuvangira amaraso kugira ngo mu bihe biri imbere uzagera muri Tuniziya azahayoberwe, bahanagure umuco wacu « arabo- musulman » (wa cyarabu kandi wa kiyisilamu).

ABIRABURA BARI GUTOTEZWA CYANE

Afurika yirabura igizwe n’ibihugu 48 (kanda hano ubirebe).U Rwanda,Kongo n’Uburundi biri muri ibyo. Hashize imyaka myinshi kwirabura mu ri biriya bihugu ubwabyo ari nk’icyaha. Ariko ubu nandika iyi nkuru bwo, bigeze ku rwego rukabije. Mu bihugu bya Maghreb, urwango ku Birabura rumaze kuba ndanze.

Ikibazo cy’abirabura rero ni uko badashobora kwihisha kubera isura yabo muri abo baturage bera de de nk’abazungu,ndetse bamwe ntibazi gutandukanya abarabu n’abazungu butwi.

Muri iyi minsi hari ibihuha byateye mu Barabu b’iyo ruguru ko hari umugambi ugenderewe w’ abanyafurika b’abirabura wo kuza kwivanga mu bihugu byabo,bakabyarana n’abagore babo,bagahindura ibara ry’uruhu rwabo, kandi bakazahigarurira.

Ikindi ngo abahaza benshi ni ibirara,abanyarugomo,abanywi b’ibitabi biyayura umutwe,mbese ngo ibyanvagara byose biba bije kubangiriza ibihugu no kubatwara imirimo yabo.

Indi mpamvu y’urwitwazo ngo ni uko badashaka ko hagira ubinjirira akabazanira idini ritari irya Kiyisilamu n’ururimi rutari icyarabu mu mico yabo.

Mbibutse ko ibihugu bya Maghreb byose byatanze itegeko ry’uko ururimi rwemewe iwabo (langue nationale) ari Icyarabu kandi ko idini ryemewe (religion d’Etat) ari Isilamu. Ntibashaka kumva undi muntu uvugira ku butaka bwabo urundi rurimi cyangwa wambaza indi mana.

Mu mvugo ya kinyeshuri navuga ko hari ikibazo kirimo bibiri: icy’idini(sphère religieuse) n’icy’ubwoko (sphère ethnolinguistique).

Ariko izo mpamvu ni urwitwazo kuko n’Abirabura b’Abayisilamu cyane kubarusha,nk’abo muri Senegal iyo bahageze babagira ay’ifundi igira ibivuzo.

Ni ikibazo cy’Amateka

Ikintu abenshi batazi ni amateka hagati y’abirabura n’abarabu: mu bihugu byose byagiriye nabi umwirabura, abarabu ni bo ba mbere babacuruje karahava,babagira abacakara n’abaja ku buryo icyo ari cyo abenshi babaziho gusa (ko umwirabura ari “umucakara”,umuntu utuzuye).

Ku ifoto ni abacakara birabura bagurishwaga n’Abarabu b’abayisilamu nk’uko bagurisha ihene mu isoko ry’abacakara rya Zanzibar, mu kinyejana cya XIX. (BOJAN BRECELJ/CORBIS/ WIKIMEDI COMMONS) (BOJAN BRECELJ/CORBIS/ FROM WIKIM)

Mu Mateka y’ubucakara : Abarabu n’Abayisilamu bavushije amaraso y’Abanyafurika atagira ingano cyane cyane ay’abo muri Afurika yo mu Burasirazuba (East Africa) no muri Afurika yo Hagati (Centre Africa). Nta bandi bantu ,yemwe ndetse n’abanyamerika cyangwa abanyaburayi bamennye amaraso y’abacakara kubarusha.

Abarabu bo muri Afurika bacuruje bagenzi babo birabura bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu gihe cy’ibinyejana 13 byose nta we ubakoma mu nkokora. Ni mbere cyane y’ubucakara bwakozwe n’abazungu,bwo ni ubwa vuba cyane. Ibyitwa la traite transatlantique (ubucakara bw’abazungu ku birabura bwitwa nanone le commerce triangulaire ) yamaze ibinyejana bine gusa ariko  la traite arabo-musulmane, yo yamaze ibinyejana 13 kandi imena amaraso y’abirabura nibura bagera kuri miliyoni 17. Tidiane N’Diaye, umwanditsi,umu anthropologue akaba n’umuhanga mu by’icungamari wo muri Senegal mu gitabo cye “Le génocide voilé (ngenekereje mu kinyarwanda ni Jenoside yahishwe) yarabisobanuye birambuye.

Abirabura nibo bakuriweho ubucakara nyuma y’andi moko yose bagize abacakara nk’aba mamelouks, abanyaburayi n’aba circassiens. Ikintu abo banyafurika b’abarabu benshi bumva bapfana n’abanyafurika birabura ni ubucakara gusa. Birababaje kuba hakiri ubwoko ku isi bwumva ko buri hejuru y’ubundi.

Aha ni muri Libiya,mu murwa mukuru Tripoli,aho abirabura berekanwaga nk’ibintu byigishirizwaho hari mu munsi mukuru w’iserukiramuco rya Afurika wabereye i Al-Hamra mu ntara ya Ghari,tariki ya 02/08/2018. (Photo by Mahmud TURKIA / AFP)

N’ubwo dusangiye umugabane,abarabu bo muri Afurika ntibiyita “Abanyafurika” na gato. Ese wari uzi ko no muri za Madagascar,Comores, Mayotte,La Reunion,Ile Maurice,Les Seychelles,n’ahandi … bavuga ko atari abanyafurika n’ubwo birabura?

Ikibazo : Afurika n’ “umunyafurika”ni iki?Ni ibara ry’uruhu,ni umugabane, ni igice kimwe cy’umugabane,ni ibihugu bimwe na bimwe, cyangwa ni mu mutwe gusa?

Aha ni muri Mediterane abanyafurika bahunga umugabane wabo

IYI SI: Kuki Abirabura bo muri Afurika banzwe hose(i Burayi,Amerika,Ubushinwa,Uburusiya) kandi bakangwa no ku mugabane wabo bwite nka hano mu majyaruguru ya Afurika,ndetse hagati yabo ubwabo nabo ubwabo bagahigana,bakarwana, bakarasana, bagafunga imipaka ngo bene wabo batinjira ?

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.

Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Youtube, Facebook,Twitter na Instagram

II Itangazo: IYI SI talk Show ni urubuga rwa Youtube nafunguye ruzajya runyuzwaho amakuru y’ingenzi aca hano mu nyandiko.Fata akanya wiyandikishe (subscribe) kugira ngo utazajya ucikwanwa n’agashya kose nshyizeho.Nizeye inkunga yawe II

198 thoughts on “Itotezwa rikorerwa Abanyafurika b’Abirabura rikorwa n’ Abanyafurika b’Abarabu ku mugabane wa Afurika rihatse iki?

  1. farmacia online piГ№ conveniente [url=http://farmabrufen.com/#]FarmaBrufen[/url] acquistare farmaci senza ricetta

  2. acquisto farmaci con ricetta [url=http://farmatadalitaly.com/#]FarmTadalItaly[/url] п»їFarmacia online migliore

  3. farmacia online piГ№ conveniente [url=http://farmabrufen.com/#]Farma Brufen[/url] comprare farmaci online all’estero

  4. farmacia senza ricetta recensioni [url=http://farmasilditaly.com/#]viagra senza ricetta[/url] cialis farmacia senza ricetta

  5. acquistare farmaci senza ricetta [url=https://farmaprodotti.com/#]farmacia online senza ricetta[/url] п»їFarmacia online migliore

  6. viagra consegna in 24 ore pagamento alla consegna [url=http://farmasilditaly.com/#]viagra online in 2 giorni[/url] alternativa al viagra senza ricetta in farmacia

  7. Mega India Pharm [url=https://megaindiapharm.shop/#]п»їlegitimate online pharmacies india[/url] Mega India Pharm

  8. canadian pharmacy meds review [url=https://easycanadianpharm.shop/#]easy canadian pharm[/url] easy canadian pharm

  9. best canadian online pharmacy [url=https://easycanadianpharm.com/#]easy canadian pharm[/url] easy canadian pharm

  10. buying from online mexican pharmacy [url=https://xxlmexicanpharm.com/#]mexican drugstore online[/url] mexico drug stores pharmacies

  11. slot demo gratis [url=https://slotdemo.auction/#]slot demo rupiah[/url] Banyak kasino memiliki program loyalitas untuk pemain

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *