“Barabeshya,ntabwo ubwoko bw’abirabura bukomoka kuri Kanani wavumwe ” prof Hakizimana Maurice

HAKIZIMANA Maurice

Iyo usomye muri Bibiliya,mu gitabo cy’Itangiriro 9:20-27 uhasanga iyi nkuru igira iti:

20 Nuko Nowa atangira guhinga,+ atera uruzabibu.+ 21 Hanyuma anywa divayi arasinda,+ maze yambara ubusa ari mu ihema rye. 22 Hamu+ se wa Kanani abona ubwambure bwa se+ maze ajya kubibwira abavandimwe be bombi bari hanze.+ 23 Shemu na Yafeti babyumvise bafata umwitero+ bawushyira ku bitugu byabo bagenza umugongo, nuko batwikira ubwambure bwa se batamwerekejeho amaso, bityo ntibareba ubwambure bwe.+24 Amaherezo Nowa arakanguka inzoga zamushizemo, maze amenya ibyo umuhungu we muto yamukoreye25 Nuko aravuga ati “Kanani avumwe.+Azabe umugaragu usuzuguritse w’abavandimwe be.”+26 Yongeraho ati “Yehova Imana ya Shemu nasingizwe,+Kandi Kanani abe umugaragu wa Shemu.+27 Imana ihe Yafeti ahantu hagari,Kandi ature mu mahema ya Shemu.+Kanani azabe umugaragu we.”

Muri iyi nkuru, Hamu yahuye n’ikibazo cyatumye umwana we Kanani avumwa na Sekuru. Nowa yari yasomye divayi arasinda yiyambika ubusa ariko atari ku Karubanda,yari mu mbere,mu ihema rye.Hamu abona ubwambure bwa se, maze aho kumugirira akabanga no kumuha icyubahiro kimukwiriye,nka Se,ukongeraho nk’umutware w’umuryango, kandi nk’umukozi akaba n’umuhanuzi w’Imana,umugabo Imana yagombaga gukoresha kugira ngo ikiremwamuntu cyongere kubaho no kugwira (nyuma y’umwuzure wari waragikukumbye ku isi),Hamu ajya kubwira abavandimwe be ibyo yabonye byose.

Shemu na Yafeti bo bamugaragariza icyubahiro gikwiriye umubyeyi wabo bagenza umugongo, nuko batwikira ubwambure bwa se batamwerekejeho amaso, bityo ntibareba ubwambure bwe.

Aho Nowa asindukiye,akangutse, avuma Kanani aho kuvuma se Hamu. Mu guha umugisha Shemu yagombaga gusangira na Yafeti,yirinze kuvuga izina rya Hamu ; maze avuma Kanani,umuvumo washenguye se Hamu, anaboneraho guhanura(kuko yari umuhanuzi) ko Kanani uwo azaba umugaragu usuzuguritse wa Shemu na Yafeti.

Iyi nkuru ijya igora benshi kuyisobanukirwa.Ivuga iki mu by’ukuri?

Ni Hamu, se wa Kanani, wabonye ubwambure bwa se ajya kubikwiza mu bandi bavandimwe be,bari bari hanze,none ni kubera iki Nowa akangutse,yavumye Kanani aho kuvuma Hamu?

Uko bigaragara,usomye ugatekereza neza, Kanani umwuzukuru wa Nowa,agombe kuba yarakoze igikorwa gikomeye kuri Sekuru maze se Hamu ntamukosore uko bikwiriye. Icyo gikorwa ashobora kuba yarakoze kandi, ni ikijyanye n’amahano yagerageje gukoresha ubwambure bwa Sekuru ari we Nowa,kandi se bwite,Hamu akabibona. Reka nkoreshe ibindi byanditswe.

Imvugo ngo abona ubwambure bwa se” ni imvugo yumvikanisha igikorwa cy’ubwiyandarike bw’akahebwe cyakozwe na Kanani uwo. Wambaza uti ubibwirwa n’iki? Muri Bibiliya, habamo imvugo zihariye,iyo zivuzwe zikagira icyo zisobanura. Urugero, imvugo ngo  “ kwambika ubusa ” cyangwa ngo ‘ kubona ubwambure bwa ’(runaka) , no “kurebana ubwambure” zisobanura ibikorwa bw’ubusambanyi, ubwiyandarike, n’ibindi bigendanye nabyo,si ukureba gusa ni no kubikora (Gereranya na Abalewi 18:6-19 ;Abalewi 20:17).

Tugarutse kuri Kanani rero, biragaragara ko atarebye gusa ahubwo yakinishije cyangwa yagerageje gukoresha imyanya y’igitsina ya Sekuru Nowa ibikorwa by’akahebwe igihe yari agisinziriye,atumva, kubera divayi nyinshi. Hamu,se wa Kanani,umuhungu wa Nowa wabibonye mbere,aho kugira icyo abikoraho gifatika, ahita asohoka yihutira kubyasasa mu gihe Shemu na Yafeti, ku rwabo ruhande,bahise bagira icyo bakora, bambika umubyeyi wabo batagerageje kubanza gushira isoni. Aba babiri nibo bahawe umugisha.

Kanani,niwe wavumwe kuko uko byumvikana ni we wakoze ibyaha nyabyaha,ariko na Hamu,se wa Kanani yabihombeyemo kuko nta mugisha yahawe,kandi nta kuntu umuvumo wageze ku mwana we utamugizeho ingaruka.Ibyanditswe ntibitanga ibisobanuro byinshi kuri iy ngingo.

Ubu bwari ubuhanuzi kandi bwaje gusohora

Uyu muvumo wari ubuhanuzi bwa Nowa kandi bwaje kugira isohozwa rya bwo nibura igice kimwe igihe Abisirayeli bo mu muryango wa Shemu barimburaga Abanyakanani (urumvamo rya zina Kanani). Igice kimwe cy’abo bene Kanani kitarimbuwe (urugero ni nk’Abanyakanani bo mu muryango w’Abagibewoni [uzasome muri Yosuwa igice cya 9 cyose]) bagizwe abagaragu b’ab’Isirayeli.

Ibinyejana byinshi nyuma yaho,wa muvumo warakomeje ugera ku buzukuru n’abuzukuruza ba Kanani mwene Hamu,igihe ibihugu by’ibihangange byakomotse mu muryango wa Yafeti ari byo by’Abamedi n’Abaperisi,Ubugiriki na Roma byigaruriraga ibisigisigi by’impugu za Kanani burundu.

Icyo mwabeshywe: Ntabwo ubwoko bw’abirabura bukomoka kuri Kanani

Abanyamadini b’abazungu bamwe bakwije hose ibisobanuro bipfuye bavuga ko ubwoko bw’abirabura bugomba kugirwa abacakara ngo kubera ko bakomoka kuri Kanani wavumwe. Igitangaje ni uko Abirabura nabo babyakiriye gutyo,bakumva koko ari “ubwoko bwavumwe”. Ibi mbyanditse kuko hari abantu benshi babimbajieho muri iki cyumweru bamaze gusoma inyandiko nanditse ngaragaza inkomoko z’amoko n’indimi by’ikiremwamuntu.

Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: Bibiliya-Igitabo cyihariye (V):Bibiliya ivuga iki Ku Moko n’Indimi by’ikiremwa muntu? Ese ibyo ibivugaho bihuza n’Amateka[History]?

Mu by’ukuri, barabeshya,ntabwo ubwoko bw’abirabura bukomoka kuri Kanani wavumwe. Abirabura ahubwo amateka agaragaza ko bakomoka kuri Kushi na Puti (Koush et Pout) abandi bana beza cyane ba Hamu batigeze bavumwa.

Amadini yo muri iyi si yahinduye ijambo ry’Imana politike maze arikoresha mu binyoma nk’intwaro yo gukandamiza bamwe! Jya wisomera Bibiliya yawe neza, uzatangazwa no gusangamo ubwenge burenze cyane ubw’abitwa intiti muti tewolojiya.

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

786 thoughts on ““Barabeshya,ntabwo ubwoko bw’abirabura bukomoka kuri Kanani wavumwe ” prof Hakizimana Maurice