“Barabeshya,ntabwo ubwoko bw’abirabura bukomoka kuri Kanani wavumwe ” prof Hakizimana Maurice

HAKIZIMANA Maurice

Iyo usomye muri Bibiliya,mu gitabo cy’Itangiriro 9:20-27 uhasanga iyi nkuru igira iti:

20 Nuko Nowa atangira guhinga,+ atera uruzabibu.+ 21 Hanyuma anywa divayi arasinda,+ maze yambara ubusa ari mu ihema rye. 22 Hamu+ se wa Kanani abona ubwambure bwa se+ maze ajya kubibwira abavandimwe be bombi bari hanze.+ 23 Shemu na Yafeti babyumvise bafata umwitero+ bawushyira ku bitugu byabo bagenza umugongo, nuko batwikira ubwambure bwa se batamwerekejeho amaso, bityo ntibareba ubwambure bwe.+24 Amaherezo Nowa arakanguka inzoga zamushizemo, maze amenya ibyo umuhungu we muto yamukoreye. 25 Nuko aravuga ati “Kanani avumwe.+Azabe umugaragu usuzuguritse w’abavandimwe be.”+26 Yongeraho ati “Yehova Imana ya Shemu nasingizwe,+Kandi Kanani abe umugaragu wa Shemu.+27 Imana ihe Yafeti ahantu hagari,Kandi ature mu mahema ya Shemu.+Kanani azabe umugaragu we.”

Muri iyi nkuru, Hamu yahuye n’ikibazo cyatumye umwana we Kanani avumwa na Sekuru. Nowa yari yasomye divayi arasinda yiyambika ubusa ariko atari ku Karubanda,yari mu mbere,mu ihema rye.Hamu abona ubwambure bwa se, maze aho kumugirira akabanga no kumuha icyubahiro kimukwiriye,nka Se,ukongeraho nk’umutware w’umuryango, kandi nk’umukozi akaba n’umuhanuzi w’Imana,umugabo Imana yagombaga gukoresha kugira ngo ikiremwamuntu cyongere kubaho no kugwira (nyuma y’umwuzure wari waragikukumbye ku isi),Hamu ajya kubwira abavandimwe be ibyo yabonye byose.

Shemu na Yafeti bo bamugaragariza icyubahiro gikwiriye umubyeyi wabo bagenza umugongo, nuko batwikira ubwambure bwa se batamwerekejeho amaso, bityo ntibareba ubwambure bwe.

Aho Nowa asindukiye,akangutse, avuma Kanani aho kuvuma se Hamu. Mu guha umugisha Shemu yagombaga gusangira na Yafeti,yirinze kuvuga izina rya Hamu ; maze avuma Kanani,umuvumo washenguye se Hamu, anaboneraho guhanura(kuko yari umuhanuzi) ko Kanani uwo azaba umugaragu usuzuguritse wa Shemu na Yafeti.

Iyi nkuru ijya igora benshi kuyisobanukirwa.Ivuga iki mu by’ukuri?

Ni Hamu, se wa Kanani, wabonye ubwambure bwa se ajya kubikwiza mu bandi bavandimwe be,bari bari hanze,none ni kubera iki Nowa akangutse,yavumye Kanani aho kuvuma Hamu?

Uko bigaragara,usomye ugatekereza neza, Kanani umwuzukuru wa Nowa,agombe kuba yarakoze igikorwa gikomeye kuri Sekuru maze se Hamu ntamukosore uko bikwiriye. Icyo gikorwa ashobora kuba yarakoze kandi, ni ikijyanye n’amahano yagerageje gukoresha ubwambure bwa Sekuru ari we Nowa,kandi se bwite,Hamu akabibona. Reka nkoreshe ibindi byanditswe.

Imvugo ngo “abona ubwambure bwa se” ni imvugo yumvikanisha igikorwa cy’ubwiyandarike bw’akahebwe cyakozwe na Kanani uwo. Wambaza uti ubibwirwa n’iki? Muri Bibiliya, habamo imvugo zihariye,iyo zivuzwe zikagira icyo zisobanura. Urugero, imvugo ngo  “ kwambika ubusa ” cyangwa ngo ‘ kubona ubwambure bwa ’(runaka) , no “kurebana ubwambure” zisobanura ibikorwa bw’ubusambanyi, ubwiyandarike, n’ibindi bigendanye nabyo,si ukureba gusa ni no kubikora (Gereranya na Abalewi 18:6-19 ;Abalewi 20:17).

Tugarutse kuri Kanani rero, biragaragara ko atarebye gusa ahubwo yakinishije cyangwa yagerageje gukoresha imyanya y’igitsina ya Sekuru Nowa ibikorwa by’akahebwe igihe yari agisinziriye,atumva, kubera divayi nyinshi. Hamu,se wa Kanani,umuhungu wa Nowa wabibonye mbere,aho kugira icyo abikoraho gifatika, ahita asohoka yihutira kubyasasa mu gihe Shemu na Yafeti, ku rwabo ruhande,bahise bagira icyo bakora, bambika umubyeyi wabo batagerageje kubanza gushira isoni. Aba babiri nibo bahawe umugisha.

Kanani,niwe wavumwe kuko uko byumvikana ni we wakoze ibyaha nyabyaha,ariko na Hamu,se wa Kanani yabihombeyemo kuko nta mugisha yahawe,kandi nta kuntu umuvumo wageze ku mwana we utamugizeho ingaruka.Ibyanditswe ntibitanga ibisobanuro byinshi kuri iy ngingo.

Ubu bwari ubuhanuzi kandi bwaje gusohora

Uyu muvumo wari ubuhanuzi bwa Nowa kandi bwaje kugira isohozwa rya bwo nibura igice kimwe igihe Abisirayeli bo mu muryango wa Shemu barimburaga Abanyakanani (urumvamo rya zina Kanani). Igice kimwe cy’abo bene Kanani kitarimbuwe (urugero ni nk’Abanyakanani bo mu muryango w’Abagibewoni [uzasome muri Yosuwa igice cya 9 cyose]) bagizwe abagaragu b’ab’Isirayeli.

Ibinyejana byinshi nyuma yaho,wa muvumo warakomeje ugera ku buzukuru n’abuzukuruza ba Kanani mwene Hamu,igihe ibihugu by’ibihangange byakomotse mu muryango wa Yafeti ari byo by’Abamedi n’Abaperisi,Ubugiriki na Roma byigaruriraga ibisigisigi by’impugu za Kanani burundu.

Icyo mwabeshywe: Ntabwo ubwoko bw’abirabura bukomoka kuri Kanani

Abanyamadini b’abazungu bamwe bakwije hose ibisobanuro bipfuye bavuga ko ubwoko bw’abirabura bugomba kugirwa abacakara ngo kubera ko bakomoka kuri Kanani wavumwe. Igitangaje ni uko Abirabura nabo babyakiriye gutyo,bakumva koko ari “ubwoko bwavumwe”. Ibi mbyanditse kuko hari abantu benshi babimbajieho muri iki cyumweru bamaze gusoma inyandiko nanditse ngaragaza inkomoko z’amoko n’indimi by’ikiremwamuntu.

Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: Bibiliya-Igitabo cyihariye (V):Bibiliya ivuga iki Ku Moko n’Indimi by’ikiremwa muntu? Ese ibyo ibivugaho bihuza n’Amateka[History]?

Mu by’ukuri, barabeshya,ntabwo ubwoko bw’abirabura bukomoka kuri Kanani wavumwe. Abirabura ahubwo amateka agaragaza ko bakomoka kuri Kushi na Puti (Koush et Pout) abandi bana beza cyane ba Hamu batigeze bavumwa.

Amadini yo muri iyi si yahinduye ijambo ry’Imana politike maze arikoresha mu binyoma nk’intwaro yo gukandamiza bamwe! Jya wisomera Bibiliya yawe neza, uzatangazwa no gusangamo ubwenge burenze cyane ubw’abitwa intiti muti tewolojiya.

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

963 thoughts on ““Barabeshya,ntabwo ubwoko bw’abirabura bukomoka kuri Kanani wavumwe ” prof Hakizimana Maurice”

  1. IoT for sustainability Meet environmental sustainability targets and accelerate conservation initiatives with IoT technologies.Free Account – New Free Accounts And Password Listfree account

  2. Oh my goodness! Awesome article dude! Thanks, However I am having problems with your RSS. I donít understand why I can’t join it. Is there anyone else getting the same RSS issues? Anybody who knows the solution will you kindly respond? Thanks!!

  3. Heya i’m for the first time here. I camje across this board and I to find It truly helpful & ithelped me out a lot. Ihope to give something again and aid otghers like you helped me.

  4. Thank you for the good writeup. It actually was a entertainment account it.Look complex to more delivered agreeable from you! By theway, how can we communicate?Have a look at my blog; hemp seed

  5. Играйте РїРѕ СЃРІРѕРёРј правилам РЅР° автомате.: balloon игра – balloon казино демо

  6. Thank you, I have just been looking for info approximately this subject for a while and yours is the best I have came upon so far. However, what concerning the conclusion? Are you certain about the source?

  7. I like this post, enjoyed this one appreciate it for posting. “To affect the quality of the day that is the art of life.” by Henry David Thoreau.

  8. #BEOGAMING⭐️ สวssค์สำหsับuักลงทุu ⭐️คaิกเลย👉 ADD LINE 👉 @BEO777👍 สมัคsง่าย ฝๅก-ถou โouไว 24ชม.👍 เว็บตsง กาsเงิuมั่นคง ไม่มีประวัติโกง

  9. I like the helpful info you provide to your articles. I’ll bookmark yourblog and test again right here frequently. I’m reasonably certain I’ll be informed many new stuff right right here!Good luck for the following!

  10. What’s Happening i am new to this, I stumbled upon this Ihave discovered It absolutely helpful and it has aided meout loads. I am hoping to give a contribution & assist other users like its helped me.Great job.

  11. An interesting discussion is worth comment. I do think that you should publish more on this subject, it might not be a taboo subject but usually people do not discuss such issues. To the next! Cheers.

  12. Iyi nyandiko irashimishije cyane kandi iratanga isomo rikomeye ku bijyanye no kubaha ababyeyi n’ubupfura, by’umwihariko uko Shemu na Yafeti bitwaye. Ibyo Hamu yakoze byasize ingaruka zikomeye, bigaragaza neza akamaro ko kugira ubushishozi no kwiyanga. Biradufasha gusobanukirwa neza inkuru yo muri Bibiliya. Ubu buryo bwo kwiga inkuru za Bibiliya burafasha cyane, ndetse no gusesengura ibihe bitandukanye nk’uko umuntu yakoresha cfa calculator online mu gusuzuma imibare runaka.

  13. Mbega ubutumwa bwiza kandi butanga isomo rikomeye! Inkuru ya Nowa n’abana be irerekana neza agaciro ko kubaha ababyeyi no guha abandi icyubahiro. By’umwihariko, uburyo Shemu na Yafeti bitwaye buradukangurira kwihanganira intege nke za bagenzi bacu. Ndashimira umwanditsi wa Block Poster uburyo yashyize ahagaragara iri somo ry’ingenzi. Ni byiza cyane!

  14. Iyi nkuru yo muri Bibiliya irerekana neza uburyo gukura amaso ku mubyeyi bidakwiriye, kabone niyo yaba yakoze amakosa. Shemu na Yafeti batwigisha isomo ryiza ry’icyubahiro n’uburyo bwo kwitwara neza imbere y’ababyeyi, naho Hamu akatwereka ingaruka zikurikirana no kutitonda. Ndishimiye cyane uburyo mwatugejejeho iri somo rikubiyemo impanuro zikomeye! Bishobora no gukoreshwa mu kwerekana amashusho menshi yo gutekereza ku byiza, nka
    Convert Photo to Line.

  15. Iyi nkuru irerekana neza uburyo umwana yagombye kubaha ababyeyi be, kabone niyo baba bakoze amakosa. Inkuru ya Nowa na Hamu itwigisha ko icyubahiro dukwiye ababyeyi ari ingenzi cyane. Ndetse Shemu na Yafeti bakwereka urugero rwiza rwo kwitwara neza imbere y’ikosa rya se. Njyewe mbona aya masomo y’ubuzima dukura muri Bibiliya ari ingenzi cyane, kandi nkunda uburyo yongera kudushimangira agaciro k’umuco mwiza. Niba ushaka kubona izindi nkuru zidasanzwe zifite isomo nk’iri, reba Al Cartoon Video Generator.

  16. Iyi nkuru irerekana neza uburyo Hamu atubahirije se, Nowa, n’ingaruka zabyo. Ni byiza cyane kuba mwaragaragaje itandukaniro riri hagati y’imyitwarire ya Hamu n’iya Shemu na Yafeti. Iyo usomye ibi, bigufasha gutekereza ku gaciro ko kubaha ababyeyi n’uko amakosa ashobora kugira ingaruka ndende. Nshimishijwe n’uburyo mwasobanuye neza aya magambo yo muri Bibiliya. Kwigira ku nkuru nk’izi biduha isomo ryiza ry’ubuzima.

    square feet calculator

  17. Murakoze cyane kuri iyi nyandiko isobanura neza inkuru ya Nowa na Hamu. Byankozeho cyane kubona uburyo Shemu na Yafeti bagaragaje icyubahiro, mu gihe Hamu we yateruye amakuru nabi. Biributsa akamaro ko kubaha ababyeyi n’abakuru. Kuri njye, iyi nyandiko yerekanye neza uburemere bw’iyo nkuru yo muri Bibiliya. Niyemeje gukomeza kwiga ijambo ry’Imana. Iyi nkuru itwigisha byinshi! Birashoboka ko nzakoresha uburyo bwo gukora amashusho menshi yo gushushanya imigani ya Bibiliya, nkoresheje Grid Image Maker.

  18. Murakoze cyane ku busobanuro bwimbitse mwaduhaye kuri iyi nkuru yo mu Itangiriro. Biragaragara ko Hamu yafashe icyemezo kibi cyane, kigira ingaruka kuri Kanani. Iki kinyibutsa akamaro ko kubaha ababyeyi n’ubwitonzi mu byo dukora. Iyi nkuru itanga isomo rikomeye ku kurengera ishema ry’umuryango. Ni byiza kumenya ko hari amakosa tugomba kwirinda kugira ngo dukomereze ibyiza, nk’uko dusanzwe dukoresha Merge Image mu buryo bwiza.

  19. Iyi nkuru irerekana neza uburyo tugomba kubaha ababyeyi bacu, n’ingaruka zo kutabaha. Birumvikana ko Hamu yabonye se yasinze, ariko kuba yarabishyize ku karubanda byerekana ko yari atamwubashye bihagije. Shemu na Yafeti bo batwigisha isomo ryiza ryo kubaha no kubungabunga icyubahiro cy’ababyeyi. Ibi bitanga isomo rikomeye cyane! Kuri byinshi byiza nkibi, mujye mureba kuri Split Image.

  20. Iyi nyandiko iratwigisha byinshi cyane ku bijyanye no kubaha ababyeyi n’ingaruka zo kubasuzugura. Inkuru ya Nowa, Hamu, Shemu na Yafeti irerekana neza uburyo imyitwarire yacu ishobora kugira ingaruka ku batwomuri. Kwiga ibintu nk’ibi bidufasha gutekereza neza ku bibazo by’imibereho ya buri munsi, ndetse no gucunga neza imari yacu. Nkuko bibiliya ibivuga, ubwenge ni ingenzi. Mfashijwe na Cash Flow Calculator narushijeho kumenya agaciro ko gucunga neza ibyanjye byose. Murakoze cyane ku nyigisho nziza!

  21. Urakoze cyane kuri iyi nyandiko isobanura neza inkuru yo muri Bibiliya! Nibaza ko kwerekana icyubahiro no gukingira ababyeyi bacu ari ingenzi cyane, nk’uko Shemu na Yafeti babigenje. Iyi nyigisho ikomeza kwerekana ko umuntu akwiye kwitondera ibyo akora, kuko bishobora kugira ingaruka ku batuye muri we, nk’uko twabona mu nkuru za kera, byaba biri muri Bibiliya cyangwa ibikoresho byo kubara nka TVM Calculator. Nagize isomo ryiza!

  22. Muri iyi nkuru ya HAKIZIMANA Maurice, isomo ry’icyubahiro n’ubwenge riragaragara cyane. Uko Shemu na Yafeti bitwaye byerekana agaciro ko kubaha ababyeyi, mu gihe Hamu atakwiriye uburere. Ni ingenzi kwiga kuri aya masomo ya kera, cyane cyane mu bijyanye n’amahame y’ubuzima bwacu bwose.

    Loan Amortization Calculator.

    Urakoze cyane ku busobanuro bwiza bw’iyi nkuru yo muri Bibiliya.

  23. Iyi nkuru yo muri Bibiliya irerekana neza uburyo gukorera ababyeyi icyaha no kutabaha icyubahiro bibateza ingaruka mbi, ndetse bigahungabanya n’umuryango wose. Nkuko Shemu na Yafeti bakoreye Nowa, gutwikira amakosa y’abandi bitugira beza. Iyi nyigisho irerekana ubumenyi bw’ukuri bwo kwigana no kuba intangarugero. Birashimishije cyane kuba twiga iby’ingirakamaro mu buzima bwacu. Ushaka kumenya byinshi ku bijyanye n’imibereho y’umuntu muri rusange, cyangwa se ingano y’ubwiza bw’imibereho y’umuntu muri rusange, reba kuri Savings Calculator. Murakoze cyane ku bw’iyi nyigisho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *