Bibiliya-Igitabo cyihariye (IV): Ese Bibiliya ivuguruzanya na SIYANSI cyangwa biruzuzanya?

HAKIZIMANA Maurice

Mu gice cya I twabonye ko Bibiliya ari -igitabo cyihariye. Ko nta kindi gitabo gikunzwe nka cyo,cyanditswe n’abantu benshi,cyanditswe imyaka myinshi kandi kirimo amakuru ataba ahandi,hamwe n’izindi ngingo. Mu gice cya II twasuzumye ikibazo kigira kiti “Ese Koko Bibiliya yahumetswe n’Imana? Gute?”. Mu gice cya III twasuzumye ikibazo kigira kiti: Ese Koko Bibiliya IRIVUGURUZA ubwayo nk’uko abayinenga (critics) babivuga? Ushobora gusuzuma ibyo bice bibanza niba byaragucitse ukanda ku magambo ari mu ibara ry’ubururu.

Muri iki gice tugiye gusubiza ikindi kibazo: Ese Bibiliya ivuguruzanya na SIYANSI cyangwa biruzuzanya?

Muri make, Bibiliya si igitabo cya Science.Ariko kubera ko Umwanditsi wayo (Author) Mukuru ari na We Muremyi (Creator), birumvikana ko aho yavuze ku bumenyi bw’isi buri gihe yavugaga ukuri na mbere cyane y’uko abaje kwiyita Intiti muri siyansi babitahura.Imana ni Umuhanga muri Byose,hakubiyemo no muri Siyansi kurusha ndetse n’abibwira ko ari abahanga. Bibiliya ivuga Siyansi yari izwi na mbere y’uko imenyekana.

Dore ingero nke:

1.ISI NI UMUBUMBE

ISI ni UMUBUMBE (uruziga:spherical) kandi itendetse ku busa (hung to nothing) Bisome muri Yobu 26:7 na Yesaya 40:22

  • Yesaya 40:22
    • Hari utuye hejuru y’ uruziga rw’isi, abayituyemo bakaba bameze nk’ibihore; ni we urambura ijuru nk’umwenda mwiza ubonerana, akaribamba nk’ihema ryo kubamo.
  • Yobu 26:7
    • Isanzura amajyaruguru ku busa,Igatendeka isi hejuru y’ubusa.

Ubwo bumenyi bumenyekanye vuba aha kandi mu bihe bya kera hari abageragezaga kubyemeza bakicwa.Nyamara bimaze imyaka hafi 3.500 byanditswe mu gitabo cyihariye aricyo Bibiliya.Icyo gihe siyansi yari igisinziriye kuri iyi ngingo.

2.URUKWAVU RURUZA

URUKWAVU (the hare) ruruza (it chews). Bisome mu Balewi 11:6

  • Abalewi 11:6
    • Urukwavu,kuko rwuza ariko rukaba rutatuye inzara. Ruzababere ikintu gihumanye

Nyamara abahanga mu bya siyansi si ko babyemeraga kandi na n’ubu benshi mu basoma iyi ngingo yanjye ntibazi ko urukwavu rwuza.

Vuba aha cyane siyansi yakurikiye ubuzima bw’inkwavu yasanze zirya ibyatsi vuba vuba,bikanyura mu rwungano ngogozi(digestive organ) byihuse,rukabyituma hanyuma rukaza gufata umwanya uhagije wo kubisubiramo rukarya amahurunguru rwitonze rukamira bikongera guca inzira yabyo rukaba rurangije akazi ko “kuza” ibyo rwariye. Urabona? Bibiliya ibitse ubwo bumenyi(iyo siyansi) hashize imyaka ibihumbi bisaga 3000.

3.AMARASO NI UBUGINGO

Ubugingo(the soul) buba mu (A)MARASO (blood). Bisome mu Balewi 17:11-14.

  • Abalewi 17:11-14
    • 11 Kuko ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima buba mu maraso,kandi nayabashyiriye ku gicaniro ngo ababere impongano.Amaraso ni yo ababera impongano,kuko ubugingo buba muri yo. 12 Ni yo mpamvu nabwiye Abisirayeli nti “ntihakagire umuntu wo muri mwe urya amaraso. Kandi ntihakagire umwimukira utuye muri mwe urya amaraso.13 “‘Umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa umwimukira utuye muri mwe uzajya guhiga agafata inyamaswa cyangwa ikiguruka kiribwa, azavushe amaraso yacyo ayatwikirize umukungugu. 14 Ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ni amaraso yacyo; ubugingo buba mu maraso. Ni yo mpamvu nabwiye Abisirayeli nti “ntimukarye amaraso y’ikiremwa cyose gifite ubuzima, kuko ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ari amaraso yacyo.”

°Abahanga bamaze imyaka n’imyaka biga kuri ayo magambo basanze koko mu maraso yacu (ya buri kiremwa cyose kiyafite) hahishemo amategeko(code) y’ubuzima bwacu.Ibice 4 by’ingenzi bigize amaraso aribyo Insoro zitukura,Insoro zera,Udufashi n’Umushongi birimo ubuzima rwose. Abaganga barabisobanukiwe!

4.UMWIKUBO W’AMAZI

Abaheruka mu ishuri muribuka ko habaho imyikubo (cycles) myinshi.Science yatwigishije cycle de l’eau (nanone yitwa cycle hydrologique) mu buryo bworoshye kumva: amazi ava hasi,akazamurwa mu bicu n’ubushyuhe bw’izuba ryayacaniriye,yaba ibicu agahura n’ubukonje n’umuyaga mu bicu,akongera akagwa mu nzuzi no mu nyanja ariko inyanja ntizuzure kuko yongera akazamurwa gutyo gutyo. Bisome mu Mubwiriza 1:7.

  • Umubwiriza 1:7
    • Imigezi yose yo mu itumba yiroha mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura.Aho imigezi yo mu itumba inyura ni ho isubira kunyura.

Ninde wahakana ko ubwo bwenge tukiri kwiga mu ishuri bwari buzwi gusa n’Uwahumekeye uyu Mwanditsi wa Bibiliya?

Umva,natanga ingero 100 nk’izi za siyansi yuzuye muri Bibiliya kandi yanditswemo abahanga mu bya siyansi bagisinziriye. Muri Bibiliya harimo n’ubumenyi mu by’ Isuku(Hygiene) no mu by’indwara zandura no guha akato(quarantine) abazirwaye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ryazo,inama abaganga bakurikiza ijambo ku rindi,n’izindi ngero nyinshi cyane.

Umwanzuro

Ubumenyi buri muri Bibiliya si ubw’umuntu buntu ,ahubwo byemeza ko Uwayandikishije ari nawe Muremyi w’umuntu.

  • Sir.Isaac Newton yaravuze ati :
    • “UKURI NSOMA MURI BIBILIYA GUSUMBA KURE CYANE IBYO WASOMA MU BINDI BITABO BY’AMATEKA BIBILIYA NTIGERERANYWA (Mu gitabo Two Apologies, by R.Watson,London, 1820,p.57).

(Mu ngingo y’ubutaha :Bibiliya ivuga iki Ku Moko n’Indimi by’ikiremwa muntu? Ese ibyo ibivugaho bihuza n’Amateka[History]? )

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

1,200 thoughts on “Bibiliya-Igitabo cyihariye (IV): Ese Bibiliya ivuguruzanya na SIYANSI cyangwa biruzuzanya?

  1. Copyright © 2025 balloon.cl Casino Siteleri en guvenilir casino siteleri Casino Siteleri why not check here spy-casino new-casino-promo casino tr?c tuy?n uy tín: casino online uy tín – game c? b?c online uy tín aviatoroyna.bid # aviator oyna 100 tl bilinmeyen bahis siteleri: eski oyunlarД± oynama sitesi – rcasino Nice article inspiring thanks. Canlı Casino Siteleri · – Betboo Casino · – Casino Maxi · – Casino Metropol · – Bets10 Casino · – Youwin Casino · – Superbetin Casino · – Süperbahis Casino · – Betroad – guvenilircasinositeleri Casino Siteleri: Casino Siteleri – Canl? Casino Siteleri casino siteleri slot casino siteleri casino siteleri Casino promotions draw in new players frequently.: phtaya casino – phtaya casino
    https://unicafe.it/introduccion-en-el-pensamiento-sobre-balloon-app-para-ganar-dinero/
    The purpose of the bubble football activity is to promote fun through team play and outdoor sports. They will be able to practice one of their favorite sports in a totally different and crazy way. This activity for children is ideal for the celebration of children’s birthdays, end of course or to spend a day with the family. If you want, we can also move this fun activity near your place of residence, school or wherever you want to enjoy it. We will bring you everything you need spheres, ball and bubble soccer court. El BubbleFootball es conocido como Fútbol Burbuja o Bubble Soccer dentro del territorio nacional, algo que permite que la gente se haga una idea más clara de las peculiaridades que tiene el deporte en sí. Customer Feedback Pictures: Tamaño: 1.2 1.5 1.8 m o personalizado Apunta, combina y aplasta todas las coloridas burbujas con forma de pelota de fútbol en el juego de Soccer Bubble Shooter mientras haces lo posible por combinarlas en grupos de al menos 3 del mismo color para hacerlas desaparecer.

  2. शुरुआती लोगों के लिए भी, एप्लिकेशन डाउनलोड करना कोई चुनौती नहीं है । 1Win के प्रतिनिधि उपयोगकर्ताओं के साथ निरंतर संपर्क में रहते हैं और कार्यक्रम अनुभाग में विस्तृत निर्देश देते हैं, जिससे पहली शर्त बनाने में मदद मिलती है । इसके अतिरिक्त, गेम कानूनी मानकों और जुआ कानूनों का अनुपालन करता है। सकारात्मक उपयोगकर्ता समीक्षाएँ इसकी विश्वसनीयता और भरोसेमंदता को और उजागर करती हैं। उपयोगकर्ता अक्सर इसकी निष्पक्षता, सुरक्षा और सुखद अनुभव की प्रशंसा करते हैं।
    http://lienket.vn/qh6e7
    शुरुआती लोगों के लिए भी, एप्लिकेशन डाउनलोड करना कोई चुनौती नहीं है । 1Win के प्रतिनिधि उपयोगकर्ताओं के साथ निरंतर संपर्क में रहते हैं और कार्यक्रम अनुभाग में विस्तृत निर्देश देते हैं, जिससे पहली शर्त बनाने में मदद मिलती है । क्या नहीं सोचा था कि हम आपको कुछ 1Win Aviator गेम ट्रिक्स और टिप्स के बिना छोड़ने जा रहे थे, है ना? जबकि रणनीतियाँ कभी भी 100% नहीं होती हैं और स्प्राइब गेम की भविष्यवाणी करने का कोई भी दावा एक घोटाला है, फिर भी कुछ टिप्स और ट्रिक्स हैं जो एविएटर गेम को ऑनलाइन अनुभव को सुखद और सुरक्षित बना सकते हैं!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *