Hakurya y’ubwoba hari ubuzima.Wikwihambira ahantu utanezerewe! Imuka

Hakizimana Maurice

Muri iyi si akenshi,usanga dufite impano zitwihishemo, cyangwa turi n’ibitangaza rwose ariko aho turi batabibona, baturenza ingohe, badusuzugura (“baduca amazi”)! Ndakwibira ibanga ry’icyo wakora!!

Nk’uko bisanzwe,ndabanza nguhe iyi nkuru y’ibyabaye:

Umucuranzi(violoniste) umwe w’icyogere yariyoberanyije “acurangira abahetsi” amara iminota 45 aho bategera za metro mu mugi wa New York,muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Abantu bake cyane nibo bahagaze gato bumva injyana, bake cyane bamukomeye amashyi, utudolari bamusigiye ni uduceri 30 gusa tw’ishimwe bamunagiye(nk’ufasha umushonji)

Nta n’umwe warabutswe ko uwo muhanzi wigize nk’umusabirizi ucurangira ikigage ari icyogere JOSHUA BELL, umwe mu bacuranzi ba violon,umusitari(umu star 🌟) uri mu ba mbere ku isi ya Rurema!

Aho muri iyo mihanda,Joshua yanacuranze imwe mu njyana zikomeye(zigoye) cyane kurusha izindi zose zanditswe akoresheje violon ye yiguriye ifite agaciro ka miliyoni 3,5 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga miliyaridi zisaga eshatu n’igice mu manyarwanda.

Nyamara kandi,iminsi ibiri gusa mbere y’aho, Joshua Bell yari yakoreye igitaramo gihambaye mu nzu yabigenewe ya Boston kandi icyo gihe iyo salle yarakubise iruzura,kwinjira mu myanya isanzwe yari amadolari 100,ni ukuvuga ibihumbi ijana by’amanyarwanda ku muntu umwe .

Inkuru irarangiye!

JOSHUA BELL

Ibanga ni irihe?

Akenshi usanga hari abantu b’abahanga iwacu batwihishemo,cyangwa abafite impano n’ubwenge karemano,ariko batajya bahabwa agaciro aho bari,mu miryango yabo,mu ngo zabo, mu ntara,mu gihugu cyangwa bagasuzugurwa! Bya bindi by’ “uwambaye ikirezi”

Nyamara bagira batya bakikebuka bakimenya bakamenya agaciro kabo bakigirira icyizere bakava hasi bakimuka cyangwa bakava mu ba batabaha agaciro, ugasanga baratumbagiye kandi bakagira icyo bageraho!

Zirikana ibi: ✍️

✔️Niba uba mu baguca amazi kandi ufite impano n’ubwenge,funga amavalisi.

✔️Witindiganya,menya ko hakurya y’ubwoba hari ubuzima.Zinga utwangushye! Wikwihambira ahantu utanezerewe!!

Narabigerageje,kandi si jye gusa,hari benshi babikoze,burya iwanyu niho honyine bagusuzugura! Bambaye ikirezi(wowe) ariko ntibazi ko cyera!! Jya aho agaciro kawe kagaragara!

Voilà! Ntacyo ntavuze bantu banjye! Habwirwa benshi ✌️.MU.KO.ME.RE✌️

Hakizimana Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

Izindi ngingo nanditse zivuga ku mibanire myiza n’imico mbonezamubano(kanda ho uzisome):

“Erega kuba umukire ntibisobanura kurata ibyo utunze! Ikindi kandi,si byiza kubaho nk’ “umwami” kandi uri “umugaragu”!”

Ese ari IBINTU ari ABANTU ushyira imbere iki? Twongere tube “abantu” nyamuneka!

Mu mibanire yawe n’abandi, jya ugirira ibanga uwaguye mu makosa, mu cyaha, ntukamutarange ntukamukoze isoni!

Ibintu bitandatu wagombye guhindura mu buzima bwawe ukishima! Ntawe ubikubereyemo!

DORE UBUSIRIMU….DORE UMUCO….DORE AMATEGEKO MBONEZAMUBANO!

Imbuga nkoranyambaga (zihuza abantu) zishobora no kuba Imbuga ntanyambaga(zitanya abantu)! Ndabigusobanurira

NTUKISHIMIRE IBYAGO BY’ABANDI,UYU MUNSI NI WE,EJO NI WOWE,”RURIYE ABANDI RUTAKWIBAGIWE”

CISHA MAKE,SHYIRA IBIRENGE BYAWE KU BUTAKA,WIKWIREMEREZA.IGIHE CYAWE CYO GUCISHWA BUGUFI KIZAGERA.

Ushobora kuba umuntu mwiza n’ubwo waba ukorera “Leta mbi” cyangwa ukora “akazi kazwi ho ubugome”! Ubishatse wakora ikinyuranyo!

Ntugasezeranye umuntu ikintu niba utazagikora kandi ku gihe,biramwangiza!

Dore ifoto igaragaza uko abantu babanye n’abandi muri iyi si!!

UBWIZA BWAWE BUBENGERANA BURAMBANGAMIRA”-Bengerana rwose,abanyeshyali ntiwabashobora

955 thoughts on “Hakurya y’ubwoba hari ubuzima.Wikwihambira ahantu utanezerewe! Imuka

  1. Waooo aha naho wongeye ku nkoma pe ni kenshi turwana n,ubuzima bikanga nyamara bishoboka ko twahindura umuvuno nyirandakuzi ntimutahana ubukwe pe