Hari isomo nigiye mu bazungu,burya “n’uwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka”

Hakizimana Maurice

Abaturage bo ku mugabane w’iburayi (abazungu cyangwa abanyaburayi) barantangaje cyane. Bagira akantu k’ubunyangamugayo kabacengeye mu misokoro.Si ibyo bigirishwa,bibabamo n’abana bato cyane.

Mu maduka yabo kwiba si ibintu byabo,kutishyura ibyo bariye si ibintu byabo,ntibazi kurya iby’ubusa,kandi ntibaciririkanya.Niba ayafite arishyura,niba atayafite arigendera.

Ruswa mu kazi,mu muhanda,mu nzego zitanga serivisi ntibazi n’ibyo ari byo.

Muri za bisi,gari ya moshi(trains) zikora mu gihugu no mu migi(nka za tramways,metro,RER,n’ibindi) bishyura karita y’ukwezi bose bakishyura amafaranga angana (mu Bufaransa babyita forfait/mpaga) ni ukuvuga ko niba ikarita ari amayero 84 ubwo niyo buri wese yishyura yaba minisitiri,yaba meya,yaba umukarani,yaba muganga,yaba mwarimu.Kandi wakwinjira mo,ugakoza ahabigenewe,ukinjira;ntawe uguhagaze hejuru.

Ni kenshi rero abanyafurika n’abarabu (abimukira)biyinjirira baranze kugura ikarita.Si kenshi haba igenzura,kuko mu mico yabo nta butindi bwo kwiba bubamo.

Mperutse gutemberera muri bibiri mu bihugu bitatu bya Scandinavia (akarere gafite amateka yihariye n’imico yihariye gaherereye mu Burayi bwo mu majyaruguru kagizwe n’ibihugu bitatu ari byo Danemark, Norvège na Suède).

Ninjiye mu kibuga cy’indege mbona amangazini manini acuruza ibintu byose ariko adafunze,atanagira urwinjiriro n’aho usohokera wishyura.Ufata ibyo ushaka byose,wowe ubwawe ukibwiriza kujya gushaka kontwari iri kure rwose,kandi nta basekirite bashinzwe kureba niba wiba cyangwa utiba.Nafashe utwo ngura njya guhiga aho nishyurira da.

Nkiriyo nahabonye agasanduku gakozwe mu kirahure gatangaje.Ngaka hano.

Iyi foto ni jye wayifatiye na ka telefone kanjye. Abantu bashyiramo amafaranga yose bashatse ngo yo gufasha abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15-24 kuko ngo 20% byabo muri icyo gihugu (nari ngeze Danemarike) bakunze kwiyahura (suicide) cyangwa kubitekereza kubera kutaganirizwa.

Ayo mafaranga ni ayo kuriha ababaganiriza,ababafasha mu byiyumvo.Indwara zo mu byiyumvo baziha agaciro bambi.Twe tubyita “umwijogonyoro”, “umurengwe”‘, “umwiryo” n’utundi tubyiniriro,iyo twumvise umuntu ufite byose (inzu,ikimodoka,ibiryo,ubuvuzi,…) wiyahuye turamuseka,nako muramuseka jye sindimo.

Ngarutse kuri ako gasanduku rero,buri mugoroba ngo kaba kuzuye bakayavida (kabayakuramo) bakongera gutyo gutyo.Kandi si uko abayashyiramo ari abagashize,ahubwo bagirirana impuhwe.

Iri duka ryo muri Suède ntirigira abakozi,habe n’umwe.Winjiramo,ugafata ibyo ushaka byose,ugaca kuri kontwari itagira umuntu(libre service),ukajya ukoza buri kintu wafashe ku cyuma cyabigenewe,warangiza ukishyura ku ikarita yawe ya banki (visa card) cyangwa cash(espèces) uyashyira mu mashini iyakira.Iyi urangije uritahira. Bene ayo mangazini arahari hano mu Bufaransa nka Auchan na Casino hamwe na hamwe.Kandi rwose bigenda neza.

Casino supermarket muri Paris 20ème Arrondissement

Abazungu ngo ntibari bazi gukinga,kurinda ingo zabo,kureba abajura mu maduka n’amasoko manini,gufata abantu bagendera ubuntu batishyuye muri za bisi,tramways,metro,na gari ya moshi,ngo babyigishijwe n’abanyafurika hamwe n’abarabu(twe abimukira) baje bakabiraramo koko bakabajijura.

Na n’ubu kurya muri za resitora na za hotel no kunywa mu tubari nta we ubanza kukwishyuza.Urarya ukanywa ugahaguruka ukajya kuri kontwari ukababwira uti nariye ibi n’ibi,nanyweye ibi n’ibi ukishyura ugataha. Unashatse kwihagurukira ukigendera utishyuye ntibarabukwa. Ariko disi natwe twarabitoye bambi.Twize ubunyangamugayo.Uzi ko burya abantu mu bandi ari beza?!!! Usanga ari wowe wenyine mubi urimo ugahinduka ntawe ukuvuze!

Ngayo ng’uko!

Uyu muco si mwiza se? N’ubwo ntahataba n’ibibi (kuko burya nta byera ngo de! kandi ngo n’uwavuga ay’inzuki,n’ubuki ntibwaribwa) ariko nibura aba “bene madame”nabigiyeho aka kantu,kandi abana bato bahavukira bakurana iyi mico itagira ubutiriganya barahirwa. Baca umugani mu kinyarwanda ngo “n’uwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka”!

Mugire ibihe byiza!

Nitwa Hakizimana Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

Izindi ngingo nanditse zivuga ku mico y’ahandi (kanda ho uzisome):

Dore iyo bamwe bumvise ngo umuntu aba i Burayi no muri Amerika!! Ngibi ibihita biza mu mitwe yabo!!

Papouasie-Nouvelle-Guinée,kugira ngo mushyingiranywe urica urutoki rumwe kandi niwumva umuhararutswe ushaka gatanya,urica izindi ntoki ebyiri!

Gineya Bisawu,aho umugore ariwe ugomba kwirambagiriza umugabo, byacamo akamurongora (marriage)!

[Mu mafoto]: Gushaka abagore benshi (polygamie) biri kugaruka mu isi byihuta!

Ubwoko bwitwa MOSO mu Bushinwa nta “gushyingirwa”, urugo ni urw’umugore gusa,nta mwana umenya se,nta mugore ugira umugabo, nta mugabo ugira umugore!! Ubusabane gusa gusa!

ESE KWANGA “UBUTINGANYI” BISOBANURA KWANGA “ABATINGANYI”, KUBATOTEZA CYANGWA KUBICA?

791 thoughts on “Hari isomo nigiye mu bazungu,burya “n’uwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka”

  1. Nibyo pee.Baturenzeho mu bunyangamugayo.Kubyo guciririkanywa byo rwose ntibabikunda.Ubu nciririkanywa nigengesereye kuko hari ababifata nka insultes!

  2. Ugiye iburyasazi azimira nzima ,undi ati mbwira uwo mugendana ndakubwira uwo uri we.
    Ubutaha uzakore ubushakashatsi kukantu ko kwikunda cyane bagira.(Moi d’abord) icyo waba warakigiyeho cg ibyiza byako.
    Komera komeza uduhugure

  3. Nukuri Birakwiye Niwacu Gxa Usanga Bigoye, kubera Uko Twakuze Gxa Bigenda Biza ark nyine aho bibera usanga Ari Aho bita ko Hihagazeho, hacirirtse usanga Ntakwizerana Kuhaba Kdi Nibyo koko Kuko Burya Imyumvire Iciriritse igendana Nubu nyangamugayo buciriritse p🤷

  4. Pentathlon Institute The results of the Star Math can be used to inform instruction and support student learning. Teachers can use the results to identify areas where students need additional support, provide targeted instruction, and monitor progress over time. Schools and districts can use the results to evaluate the effectiveness of their math programs and make data-driven decisions about curriculum and instruction. Social & Emotional Growth,Mathematics,Computational Thinking Come and see what your children are learning in math! Put math assessment in action with Star Math’s instructional planning tools, which identify the specific skills students are ready to work on and provide instructional resources to teach those skills. Even though it seems hard to believe, there are multiple ways to make kids enjoy math and foster their math skills. For example, you can read your kid some books that incorporate math, include math terms into your everyday language, or play math games at home.
    https://www.propertytherapypa.com/forum/general-discussions/create-post
    You might have already heard about the Krunker.io game and online gun game and you might be wondering whether you can play it on your computer or not. Well, to play online games you might have to use your browser to visit the official site. Well, it will be quite fun as you won’t have to waste any space on your computer. It also means that the loading time can be increased if the game is too big. So, if you are looking for a Krunker.io client, then it can become easier for you to simplify the game in your computer. 3. 5 unique maps with easter eggs from your favorite movies and games. You are reading 2D Space Shooter The network situation is a lot better. It’s confirmed that the Krunker servers are at least 30 tickrate. The new “high tickrate” setting also helps to send packets more frequently resulting in a much better experience overall.

  5. There are few things that make online casinos as appealing as their bonuses and promotions. Online casinos left and right are handing out bonuses, especially to their new players. However, the finest bonuses in the industry are found at new online casinos that are looking to break into the industry. Isle of Man firm, Microgaming, is a true pioneer in UK online casino gambling. They developed the first online casino software in the mid-1990s and were responsible for the earliest mobile casino games in 2004. New online casino slots like Cash Splash, Thunderstruck II, and Fruit Fiesta continue to be hit with players despite being over 20 years old. Video poker was also introduced in 1999, and the same games, like Louisiana Double Poker, are still available at Microgaming casinos.
    https://webdirectory7.com/listings12820029/online-casino-games-real-money-nz
    Artoon Solutions is an expert Poker game development company dealing in all Poker gaming software solutions. In addition to this, we ensure all games developed by our Poker game developers are quality gaming solutions. You can email the site owner to let them know you were blocked. Please include what you were doing when this page came up and the Cloudflare Ray ID found at the bottom of this page. Any poker enthusiast will love the Mobile Poker platform. Connect to the secure network, and you can start playing your favorite Texas Hold’Em tables. After you sign up, you can use the no download poker software on your smartphone or tablet. Mobile Gaming poker game software development saves Time. Cross browser compatibility of our Poker game allows your players to access it easily from different browsers and devices.