Ibyerekezo bitanu by’ingenzi utagomba gukuraho ijisho muri uru rugendo rw’ubuzima

Hakizimana Maurice

Amahoro! Reka tuvuge ku byerekezo bitanu by’ingenzi utagomba gukuraho ijisho muri uru rugendo rw’ubuzima.

(1) IMBERE YAWE kugira ngo umenye aho ugana!

Hari abavuga ngo “inzira zose zigana i Roma”,reka mbyemere! Ariko urumva nyine ko uzi aho ugana: i Roma. Niba rero utazi “i Roma hawe” ndakurahiye uzisanga i “Tourien” [aho uturuna,ugakomeza guturuna (tourner) winyuraguramo (en rond) bikarangira ugeze ku busa (pour rien)🤣🤣🤣

(2)INYUMA HAWE kugira ngo umenye iyo uva !

Niba utazi iyo uva, ndakurahiye nanone ntuzamenya iyo ujya,bizakugora kumenya niba ujya mbere,uhamye hamwe,cyangwa uri gusubira inyuma. Ndetse nongereho ko,kuva nabaho, ntarabona imodoka itagira uturebanyuma(retroviseurs)! Ntukibagirwe ibyakubayeho mu mateka yawe,mu buzima bwawe, hato bitazagaruka. Ariko nanone, wibuke ko utari kugenda/gutera “nariye”(ikinyumanyuma). Ni uguterera akajisho mu turebanyuma two mu buzima bwawe gusa, ariko ugakomeza imbere mu buzima.

(3)MUNSI YAWE kugira ngo utagira uwo ugenda hejuru, utagira uwo ukandagira mu buzima!

Niba ushaka kunezerwa no kugira amahoro yo mu mutima, ntukagire uwo ugenda ho, “ukandagira” mu buzima.Nugira uwo uhonyora amarira ye cyangwa y’abe ntuzayakira. Ntukagire uwo usuzugura,cyangwa ubona ko ari uw’agaciro gake! Jya uba umuntu mwiza [umuntu”bon”,(simvuze bonbon🤣)] kandi kuri bose, abaciye bugufi n’aboroheje! Erega nta wamenya…..ubu buzima tubamo ni inzira ndende,kandi itagororotse ndetse rimwe na rimwe ni “gatebe gatoki”!!

(4) KU RUHANDE,IBURYO N’IBUMOSO byawe, kugira ngo umenye abantu bose baguherekeje/bakunambyeho mu buzima bwawe mu bihe byose hakubiyemo n’ibibi!

Mu buzima,habamo ibyiza n’ibibi bihora bisimburana.Nugera mu byiza,uramenye ntuzibagirwe gushimira no kugororera abagumye impande zawe mu bihe bigoye! Za ncuti z’indahemuka zitagutaye igihe ubuzima bwagutereraga hejuru!!

(5) MU IJURU hejuru y’amajuru yose kubera ko ari ho hicaye “Umukuru Nyiribihe byose”, umugenga w’igihe,n’ibihe,n’imyaka! Ntuzigere uba hejuru cyane ngo umwibagirwe! Ntuzibeshye!!

Ni We ufashe imbaraga z’ubuzima bwacu twese(le souffle de vie)….

“Birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse” –Ibyahishuwe 4:11

💞Je vous love, vous all💞

May be an image of 1 person, beard and indoor

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

One thought on “Ibyerekezo bitanu by’ingenzi utagomba gukuraho ijisho muri uru rugendo rw’ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *