UBWENGE BUZANWA N’IMYAKA,”NTA MWANA USYA ARAVOMA”

Hakizimana Maurice

Ariko basore/nkumi muzamenya ryari ko mudashobora kugira ubwenge,imbaraga, n’itoto ry’ubuto (jeunesse) icyarimwe? Kera ababyeyi bacu bajyaga batubwira ngo “nta mwana usya aravoma”!Soma aka gakuru ugaruke umbwire!

[ Uwo mubyeyi kureba ku ifoto aherutse kuri Banki kubikuza ibihumbi 6.000 byonyine (mu ma francs Cfa) nuko imwe mu nkumi y’itoto ihakora yakira abakiliya ikanabafasha kubitsa/kubikuza(kuri guichet)imwuka inabi!

¶Inkumi: Mukecu,urashaka kubikuza angahe? ¶Mukecuru: 6.000

¶Inkumi (n’agasuzuguro kenshi,imanura gato amataratara): Umva mukecu,hano ntitubikuza ubwo busa busa,fata ikarita yawe,usohoke ujye ku cyuma aho hanze(ATM) ububikurizeho! Va mu nzira,abandi bakomeze kandi.

¶Mukecuru(arabyanga,yanga kuva ku murongo,aramwinginga): Oya ibyo byo ku cyuma ntabyo nshaka, amafaranga yanjye nayabikije mo imbere si hanze! Yampe rero,ndayakeneye,ngo mfate tagisi! Winkereza kandi!

¶Inkumi: (yarakaye): Mukecu,ndavuze ngo “bisa abandi,sinarenga ku mategeko n’amabwiriza bya Banki! Niwanga ndahamagara abashinzwe umutekano…jya hanze ku Cyuma,SeTu”!

¶Mukecuru (ariyumvira gake,nuko yongera kumuha ikarita ye,aravuga ati): Noneho niba ari ibyo,mumpe amafaranga yanjye yose mumbikiye! Yose ndayashaka NONAHA! Gira bwangu!!!

¶Inkumi: Ifata ikarita,ikubise muri mudasobwa ngo irebe udufaranga nyagakecuru afiteho twose atumuhe amukureho induru,nuko iyo nkumi ikubitwa n’inkuba! Umukecuru ni miliyoneri!! Afiteho 3.500.000.000 fca kuri konti ye!

¶ Yubika amaso,ihumekera mu kiganza,nuko iriyoroshya n’akajwi keza iti:

•••Madame,mutubabarire rwose ,aya mafaranga yanyu yose ntituyafite nonaha, birabasaba gufata randevu maze ejo mukagaruka tukayabaha! 🙏🙏Mutubabarire rwose,madame!🙏🙏••••

¶Mukecuru: Nta kibazo.None ubu ayo mpampaho ashoboka ntafashe randevu ni angahe?

¶Inkumi: ni atarenze 500.000.

¶Mukecuru: Ntacyo,mpa ayo 500.000.

¶Inkumi:(irakwakwanya imuha 500.000 bye,imwubashye cyane noneho),irangije imusubiza ikarita ye,baranasinya!

•••Gusinya birangiye neza, mukecuru (nako noneho ni madame😂),abwira ya nkumi iti: ¶ndanabitsa! Ndabitsa 494000, nsigaranye ayo nashakagamo 6.000.•••🤐🤐

¶Inkumi: (yumva irazubaye, ifata impapuro, irongera isubizaho 494.000,amarira ayizenga mu maso).[Yumvise ibaye akagoryi ukuntu,niko nibwira.]

•••Mukecuru(mbere yo kugenda imuha iri somo)•••:

✓Iyo uza gukoresha ho gato ubwenge bwawe neza, aho kwizubaza ngo uragendera ku bwenge bw’ibyo byuma byanyu, ntuba wataye igihe kingana gutya, kandi n’aba bakiliya bandi ntibari gutegereza umwanya ungana utya wose!

✓Mukobwa wanjye,ntushobora kugira iryo toto n’ayo maso meza gutyo,ngo unagire ubwenge(sagesse/intelligence). Jya ushyira ibirenge hasi ku butaka di! Umunsi mwiza!!]

¶Isomo? Erega basore ntimukibwire ko muri abanyabwenge kuri iyo myaka 20,30!! Muzamenya ubwenge mu yindi myaka 20,30 iri imbere! Muzaba mumbwira!

✓Mufite imbaraga nibyo,mufite ubumenyi bwo mu ishuri (connaissances) nibyo, muzi ikoranabuhanga za interineti na za sosho mediya nibyo,ariko ubwenge bwo……..(still loading)!!

•••Ababyeyi bacu na bakuru bacu (nos ainés) batuboneye izuba,nibubahwe! Nta mbaraga bafite ariko ntuzabakinishe! •••

✓ Ariko ubundi umuntu wakira abandi abasuzugurira iki? Muzi ko bariya bose badusuzugura bari hariya kubera twe, abakiliya!!! Mwikebuke!!!

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

16 thoughts on “UBWENGE BUZANWA N’IMYAKA,”NTA MWANA USYA ARAVOMA”

  1. What’s up to every body, it’s my first pay a quick visit
    of this weblog; this website includes amazing and in fact fine stuff in support of
    readers.

  2. What’s Going down i’m new to this, I stumbled upon this
    I have discovered It absolutely helpful and it has aided me out loads.

    I’m hoping to give a contribution & assist different users like its aided me.
    Good job.

  3. Hey there would you mind stating which blog platform you’re working with?

    I’m looking to start my own blog in the near future but I’m having a tough time deciding between BlogEngine/Wordpress/B2evolution and Drupal.
    The reason I ask is because your design and style seems different then most blogs and I’m looking for something completely
    unique. P.S Sorry for being off-topic but I had to ask!

  4. Wow, superb blog layout! How long have you
    been blogging for? you make blogging look easy.

    The overall look of your site is wonderful, as well as the content!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *