EL NIÑO: Ndayigusobanurira mu magambo yoroheje kandi yumvikana

Prof HAKIZIMANA Maurice

1. El Niño ni iki?

El Niño ni ihindagurika karemano ry’ikirere cy’isi, riterwa n’uko amazi yo mu Nyanja ya Pasifika yashyuhiranye cyane bikabije cyane cyane mu gice cyayo cyo hagati no mu burasirazuba.

Ubu bushyuhe buhindura urugendo rusanzwe rw’umuyaga mu kirere, bugatera imihindagurikire mibi cyane mu bice bitandukanye by’isi. Iyo mihindagurikire itera inkubi z’imiyaga mibi cyane,imvura nyinshi idasanzwe, imyuzure, gutengurwa k’ubutaka, cyangwa se bigatera amapfa,ubushyuhe bukabije, inkongi z’umuriro mu mashyamba no mu bihuru, ubutaka bukumagara cyane, ndetse n’ibihe bisanzwe by’umwaka bugahinduka.

Ocean cross section Vector Images | DepositPhotos

Mu bumenyi bw’isi iyi mihindagurikire y’ikirere yitwa n ENSO (El Niño–Southern Oscillation), ikaba igizwe n’ibice bitatu ari byo El Niño ni ukuvuga ubushyuhe budasanzwe bw’amazi yo mu Nyanja ya Pasifika yo mu karere k’ubushyuhe bwo ku isi, La Niña ni ukuvuga ubukonje budasanzwe bw’ayo mazi, na Igihe ibyo byombi (El Niño na La Niña) budahari ni ukuvuga igihe imiterere y’inyanja n’ikirere itagaragaza ibiranga kimwe muri ibyo bintu byombi

El Niño and the Galápagos | NOAA Climate.gov
El Nino and Predictions for the Winter

2. El Niño yikora gute?

PPT - Ocean Currents PowerPoint Presentation, free download - ID:2131926

Mu bihe bisanzwe

Imiyaga yitwa alizés isunika amazi ashyushye y’inyanja ikayerekeza mu burengerazuba bwa Pasifika, hafi ya Indoneziya na Ositaraliya. Amazi akonje ava mu ndiba y’inyanja akazamuka hafi y’inkombe za Amerika y’Epfo.

Paragraaf 4 / Hoofdstuk 2 | Aardrijkskundenet

Mu gihe cya El Niño

Iyo miyaga igenda gake, igabanya imbaraga. Amazi ashyushye akagenda yerekeza cyane mu gice cyo hagati no mu burasirazuba bwa Pasifika. Imiyaga n’imvura na byo bigahinduka, bigateza ihungabana ry’ikirere mu turere twinshi tw’isi.

Mu magambo make, ubushyuhe bw’inyanja buhindura uburyo inyanja n’ikirere bisangira ubushyuhe n’ubukonje ndetse bugahindura n’ubukonje n’ubushuhe buba mu mwuka. Izo mpinduka zishobora kugira ingaruka ku kirere uhereye hafi aho bikagera ndetse no mu turere turi kure y’Inyanja ya Pasifika.

3. Ni izihe ngaruka ziterwa na El Niño ku isi?

PERU-FLOODS

Imyuzure

Uturere tumwe na tumwe two muri Peru na Équateur dushobora kugwamo imvura nyinshi idasanzwe, igateza imyuzure, inkangu ubuhinzi bukangirika cyane.

Australian Dry Outback and cracked earth

Amapfa n’inkongi z’imiriro

Ositaraliya na Indoneziya, kimwe n’utundi turere, bishobora kugira ibihe by’ubwumagare bw’ubutaka bukabije n’amapfa akaze, ibyo kandi bigatuma ibyago by’inkongi z’umuriro mu bimera n’amashyamba byiyongera. Ni henshi umuyaga ushyushye uhushye ku byatsi byumagaye bikoranyeho n’ibitare(ibibuye) bishyushye cyane bigatangiza inkongo z’imiriro mu mashyamba no mu bimera. Umuriro wiyatangije.

Zimbabwe declares drought disaster, the latest in a region where El Nino has left millions hungry | The Independent

Ubuhinzi n’ibiribwa

Umusaruro w’ubuhinzi ushobora kugabanuka mu turere twibasiwe, bigatuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka kandi ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kikiyongera.

Izi ngaruka ziterwa n’imbaraga za El Niño, igihe ibaye n’akarere yibasiye. Bityo rero, El Niño ntiteza byanze bikunze ibiza ahantu hose cyangwa ngo igire ingaruka zimwe mu bihugu byose.Buri gace k’isi gashobora guhura n’ingaruka zayo mu buryo bwihariye budasa n’ahandi.

4. El Niño igira izihe ngaruka muri Afurika?

Afurika ni umugabane ukwiye kwitabwaho mu gusuzuma ingaruka za El Niño, kuko abanyafurika babarirwa muri za miriyoni batunzwe n’ubuhinzi bushingiye ku mvura.

Mu karere k’Ibiyaga Bigari: Ingaruka zishobora gutandukana bitewe n’igihugu, ibihe by’umwaka n’imiterere y’ikirere y’aho hantu.Muri Afurika y’Iburasirazuba: Uturere tumwe na tumwe dushobora kugwamo imvura nyinshi idasanzwe, igateza imyuzure.Muri Afurika y’Amajyepfo: El Niño ishobora kugira uruhare mu guteza amapfa no kugabanya umusaruro w’ubuhinzi.

5. El Niño itandukaniye he n’ikibazo gisanzweho cy’izamuka ry’ubushyuhe ku isi ?

Ni ngombwa gutandukanya ibi bintu byombi.

El Niño ni karemano, ni ihindagurika ryikora mu mikoranire y’inyanja n’ikirere, ijya ibaho ariko idahoraho, akenshi ikaba iza hagati y’imyaka ibiri n’irindwi.

Izamuka ry’ubushyuhe ku isi ni ubwiyongere burambye bw’ubushyuhe bw’isi ku mpuzandengo nini kandi ihoraho,ahanini bwo buterwa n’ibikorwa bya Muntu.

Ariko kandi ibi bintu byombi bishobora kugira aho bihurira. El Niño ishobora kongera ubushyuhe mpuzandengo bw’isi mu gihe gito kidahoraho, mu gihe izamuka ry’ubushyuhe riterwa n’ibikorwa by’abantu rikomeza,mu buryo buhoraho kuzamura igipimo rusange cy’ubushyuhe ku isi.

6. Umwanzuro

El Niño ni ihindagurika karemano ry’ikirere cy’isi, riterwa n’uko amazi yo mu Nyanja ya Pasifika yashyuhiranye cyane bikabije cyane cyane mu gice cyayo cyo hagati no mu burasirazuba ariko ingaruka zacyo zishobora kugaragara mu bice bitandukanye by’isi.

Muri izo ngaruka harimo imvura mbi,imyuzure, imiyaga mibi, ubushyuhe bukabije bw’isi butera amapfa n’inzara, bigahungabanya ubuhunzi n’uburyo ibiribwa biboneka. Ntabwo El Niño iteza ibiza bimwe ahantu hamwe mu buryo bumwe: ingaruka zayo ziterwa n’Akarere k’Isi, Ibihe by’umwaka ako karere karimo muri icyo gihe hamwe n’imiterere y’kirere cyaho.

Icyo nabwira abategetsi b’ibihugu n’abaturage, ni ngombwa cyane gukurikirana amakuru y’iteganyagihe, leta gutegura ibikorwa remezo bihangana n’ibiza,gutegura uburyo bwo kuhira imyaka, cyangwa bwo kurinda kurinda imyaka y’ubuhinzi amasuri n’imyuzure.

Uko biri kose,El Niño nta we uyihagarara imbere ariko kuyimenya byatuma wenda habaho ingamba z’ubwirinzi zihamye.

Ushaka kumenya byinshi kurushaho kuri El Niño? Soma Sobanukirwa na El Niño — NOAA

Iyi si,

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *