Muri Kanada umupolisi witwa Eli Ndatuje w’urwego GRC ashinjwa kuba intasi iha amakuru u Rwanda. Urubanza rwe rwatangiye mu mizi.

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

September 30, 2026 — Alberta, Canada

CANADA: Muri Alberta, urubanza rw’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Kanada,bwana Eli Ndatuje, umupolisi wa Royal Canadian Mounted Police (RCMP), rwahishuye kandi rwerekanye ubushakashatsi bwakozwe muri sisitemu y’amakuru y’abapolisi muri Canada ndetse n’itumanaho ry’amakuru y’ibanga yagiranye na Ambasade y’u Rwanda muri Canada. Ubushinjacyaha buvuga ko ayo makuru yohererejwe Guverinoma y’u Rwanda. Ku ruhande rwe, abunganira Ndatuje bavuga ko ayo makuru yashakishije mu bubiko bw’amakuru bwa polisi yari agamije gufasha gushaka umuntu wari waburiwe irengero.

II Mudukurikire kuri WhatsApp II WhatsApp — https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u — Mudukurikire kandi kuri Facebook.https://www.facebook.com/professormaurice/.

Urukiko rwa Red Deer, muri Alberta, ni rwo ruri guca uru rubanza rukurikiranwa cyane muri Canada no mu banyarwanda batuye muri diaspora. Kuva ku wa 21/09/2026, Eli Ndatuje, umupolisi wa Royal Canadian Mounted Police (GRC), ari imbere y’Urukiko rwa King’s Bench rwa Alberta ashinjwa ibyaha byinshi bifitanye isano no gukoresha sisitemu ya mudasobwa ya polisi y’igihugu no kohereza amakuru yaba yaragejejwe kuri Guverinoma y’u Rwanda.

Ndatuje, ufite imyaka 39, yavuze ko ahakana ibi byaha byose (not guilty). Ari kuburana ahakana. Urubanza ruri imbere y’umucamanza, ibyaha byose uyu munyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Canada ashinjwa ntarabihamywa n’urukiko.

Elie NDATUJE

Ni idosiye yatangiye mu kwezi kwa 4 umwaka wa 2022

Intangiriro y’uru rubanza ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe muri Canadian Police Information Centre (CPIC), ari yo sisitemu y’igihugu cya Canada ituma inzego z’abapolisi zibyemerewe zibona amakuru atandukanye ajyanye n’ibyaha n’iperereza rya polisi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ndatuje yakoze ubwo bushakashatsi ubwo yari ari gukorera muri Red Deer, hanyuma ngo akaza gusohora hanze y’urwego rw’abapolisi amakuru yabonye muri ubwo bushakashatsi nta burenganzira abiherewe.

Inyandiko z’ubushinjacyaha Public Prosecution Service of Canada (PPSC) zigaragaza ku mugaragaro ko Ndatuje aregwa icyaha giteganywa n’ingingo ya 18(1) ya Security of Information Act, kijyanye no gutanga amakuru atabifitiye uburenganzira ayaha ikindi gihugu ari cyo Guverinoma y’u Rwanda. Hari kandi ibindi byaha bibiri ashinjwa: gukoresha nabi icyizere yahawe kubera umwanya yari afite (breach of trust) no gukoresha mudasobwa ya polisi atabifitiye uburenganzira, hakurikijwe amategeko ahana ya Canada.

Ibyo aregwa ko yakoze bivugwa ko byabereye muri Red Deer ku wa 23/04/2022.

Yafashwe mu kwa 2 k’umwaka wa 2024

Nubwo ibyabaye bivugwa ko byabaye muri 2022, uru rubanza ntirwahise rumenyekana ku mugaragaro, ubu hashize hafi imyaka ibiri rushyizwe hanze.

Ku wa 10/02/2024, itsinda rya GRC rishinzwe iperereza ku byaha by’umutekano w’igihugu, ari ryo Integrated National Security Enforcement Team (INSET), ryataye muri yombi uyu Elie Ndatuje.

Icyo gihe, GRC yari yatangaje ko uwo mupolisi yari yinjiye muri sisitemu zirimo dosiye zitari ku rwego rwa “Top Secret”, ariko ko uburyo ayo makuru yaba yarakoreshejwemo bwari bwateye impungenge kuko hari indi leta y’amahanga yari ibiri inyuma. Icyo gihe ntihahise hatangazwa iyo leta yamukoresheje cyangwa yakoreye. Nyuma ariko,amakuru amaze kwemezwa,inyandiko z’urukiko zagaragaje ko iyo leta yari Repubulika y’u Rwanda.

Ibyo Ubushinjacyaha buvuga

Mu itangira ry’urubanza, umushinjacyaha Kent Brown yasobanuye ko ibimenyetso by’Ubushinjacyaha ahanini bizaba bigizwe n’inyandiko, kandi ko abatangabuhamya bagera kuri 13 bamushinja bashobora kuzahamagarwa gutanga ubuhamya.

Nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, uru rubanza ahanini rwibanda ku bintu bibiri: amakuru y’ibanga Ndatuje yakuye muri sisitemu y’amakuru ya polisi y’igihugu no kuba yaba yarahaye mu ibanga ikindi gihugu ayo makuru yabonye mu bubiko bw’amakuru bwa polisi y’igihugu.

Ubushinjacyaha kandi burashaka kugaragaza imiterere n’impamvu z’itumanaho ryabaye hagati ya Ndatuje n’umukozi wa ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Inyandiko z’itumanaho rya telefoni zatanzwe mu rukiko zigaragaza koko telefone Ndatuje yahamagaye n’ubutumwa bwanditse yahererekanyije hagati ye n’umukozi wa ambasade y’u Rwanda mu gihe gifitanye isano n’ibyo aregwa. Izo nyandiko zigaragaza ko habayeho itumanaho, ariko ubwazo ntizigaragaza ibikubiye muri ibyo biganiro.

Abunganira uregwa bo bavuga ko koko ayo makuru yatanzwe ariko ko yari ayo gushakisha umuntu waburiwe irengero

Ubwunganizi butanga ibisobanuro bitandukanye cyane n’iby’Ubushinjacyaha.

Uwunganira Ndatuje, Robb Beeman, yabwiye urukiko ko umukiliya we atakoze nk’umukozi (agent) cyangwa intasi ya guverinoma y’amahanga. Ahubwo, ngo Ndatuje yashakaga gusa gufasha inshuti ye bwite yakoraga muri Ambasade y’u Rwanda i Ottawa.

Nk’uko ubwunganizi bubivuga, ngo uwo waburiwe irengero yari umukozi wo mu rugo wakoraga mu rugo rw’Ambasaderi w’u Rwanda i Ottawa, wari waburiwe irengero kandi abantu bakaba bari bafite impungenge ku buzima bwe n’aho yaba ari.

Nk’uko iyi nyandiko ibivuga, iyo nshuti bwite ya Elie Ndatuje yamuhamagaye imubwira iby’iki kibazo. Ndatuje ngo yamugiriye inama yo kumenyesha byemewe n’amategeko iby’uko kuburirwa irengero polisi ya Ottawa. Nyuma yaho, ngo nibwo yibwirije ubwe kwinjira muri sisitemu ya CPIC kugira ngo arebe niba uwo muntu yari yaratangajwe nk’uwaburiwe irengero.Ni uko yisobanura mbese.

Ubwunganizi buvuga ko muri iyo sisitemu hatabonetsemo idosiye y’umuntu waburiwe irengero ihuye n’uwo mugore wakoraga mu rugo rwa ambasaderi, kandi ko nyuma yaje kuboneka ari muzima kandi nta kibazo afite.

« Sinigeze mba intasi »

Urukiko rweretswe amashusho n’amajwi by’ikiganiro (interogatwari) Ndatuje yagiranye n’abashinzwe iperereza.Muri icyo kiganiro cyabaye ako kanya nyuma y’ifatwa rye, Ndatuje yahakanye ku buryo bweruye ko ari intasi y’u Rwanda.

« Sinigeze mba intasi. »

Nk’uko byatangajwe mu makuru y’iburanisha, yisobanuye avuga ko yiyinjije muri sisitemu ya polisi kuko yashakaga kumenya niba uwo mukozi wa ambasaderi w’u Rwanda waburiwe irengero yari yaratanzweho raporo y’uko yaburiwe irengero koko. Yavuze kandi ko uwo mukozi wa ambasade y’u Rwanda ubwe atigeze amusaba kwinjira muri sisitemu ya polisi kumushakiramo amakuru.

Umupolisi w’ urwego rw’iperereza wamuhataga ibibazo icyo gihe yamubwiye ko polisi itamufata nk’intasi, ahubwo ko yashakaga kumenya niba gutanga amakuru y’igihugu mu kindi gihugu yarabitewe cyangwa yarabisabwe n’umuntu wakoraga muri Ambasade y’u Rwanda.

Uko yavuganye n’u Rwanda

Itumanaho Ndatuje yagiranye n’abahagarariye u Rwanda muri Canada ni kimwe mu bintu by’ingenzi muri uru rubanza. Ubwunganizi bwe bwemera ko Ndatuje yavuganye inshuro ebyiri zitandukanye n’Ambasade y’u Rwanda.

Ubwa mbere avugana na ambasade y’u Rwanda muri Canada hari mu kwa kane kwa 2022,yisobanura avuga ko byari bifitanye isano n’ibibazo byerekeranye na pasiporo y’umugore we mbere y’urugendo rw’umuryango wose bajya mu Rwanda.

Ubwa kabiri avugana na ambasade y’u Rwanda muri Canada ngo byari bifitanye isano n’impungenge zari zatewe no kubura k’umukozi wo mu rugo rwa ambasaderi.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha ariko, buvuga ko ayo makuru y’itumanaho agomba kuzarebwa mu murongo wo kwinjirira u Rwanda muri sisitemu za polisi y’igihugu cya Canada Elie Ndatuje yakoze. Ngo nicyo cyaha akurikiranyweho.

Kuki abashinzwe iperereza bakeka uruhare rwa Leta y’u Rwanda ?

Uru rubanza rwanatumye havuka ibibazo ku buryo ikibazo cy’umuntu waburiwe irengero cyageze kuri Ndatuje.

Constable Nathan Ashley, ari na we wari ukuriye iperereza mu itsinda rya INSET, yasobanuye ko abashinzwe iperereza bibajije impamvu abayobozi b’u Rwanda batari bahamagaye ubwabo abapolisi ba Ottawa ngo bayibwire ko uwo muntu wabo bavuga ko yaburiwe irengero.Ubusanzwe ufite icyi kibazo ahamagara urwego ntahamagara umuntu ku giti cye.

Nk’uko ubuhamya bw’uyu mukozi w’iperereza bubivuga, abashinzwe iperereza basabye inshuro ebyiri abayobozi b’Ambasade y’u Rwanda muri Canada gutanga ubuhamya bwabo cyangwa ibisobanuro kuri icyo kintu. Igitangaje ariko, ngo Guverinoma y’u Rwanda ntiyemeye gutanga ibisobanuro.

Ubuhamya bw’uwari umukuriye

Urukiko rwumvise kandi Melissa Joan Russell, wari umwe mu bayobozi bakuriye Ndatuje mu kazi.

Yamuvuzeho ko yari umupolisi ukora cyane kandi ugira ishyaka, kandi avuga ko atigeze abona ibimenyetso by’imyitwarire y’uburiganya cyangwa ubucabiranya mu kazi ke. Ubu buhamya bwatanzwe n’ubwunganizi mu rwego rwo kugaragaza imyitwarire rusange y’uregwa mu kazi.

Ubushinjacyaha bwasoje gutanga ibimenyetso bishinja

Ku wa 25 z’ukwa 9 uyu mwaka,Ubushinjacyaha bwarangije gutanga ibimenyetso byabwo.

Ibimenyetso byashyikirijwe urukiko birimo inyandiko zijyanye n’ubushakashatsi bw’amakuru yakuwe muri sisitemu CPIC, inyandiko z’itumanaho rya telefoni, raporo z’abashinzwe iperereza n’ubuhamya bw’abahoze bakorana na Ndatuje, ndetse n’amajwi n’amashusho by’ikiganiro Ndatuje yagiranye ako kanya n’urwego rw’iperereza agifatwa.

Ubwunganizi buracyashimangira ukwiregura k’umukiliya wabwo kuvuga ko ibyo yakoze byari igikorwa cye bwite cyo gufasha gushaka umuntu bakekaga ko yaburiwe irengero.

Uru rubanza rurenze ikibazo cyo gukoresha gusa sisitemu y’amakuru y’ibanga

Uru rubanza rufite umwihariko kubera ko ruhuriramo ibibazo byinshi: kurinda amakuru ya polisi, inshingano z’abapolisi mu kazi kabo, umutekano w’igihugu cya Canada, n’imibanire hagati ya Canada n’abahagarariye ibihugu by’amahanga muri dipolomasi.

Ikibazo nyamukuru kigomba gusubizwa n’urukiko ni ukumenya icyo Ndatuje yakoze mu by’ukuri, impamvu yabiteye, n’uko ibice byose bigize ibyaha aregwa byagaragajwe ku buryo butasigira umucamanza ugushidikanya uko ari ko kose.

Uyu munsi urubanza rugeze he?

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha burangije gutanga ibimenyetso, impaka za nyuma z’ababuranyi zari ziteganyijwe kubera imbere y’Urukiko rwa King’s Bench i Red Deer. Amakuru aheruka kuboneka ku mugaragaro agaragaza ko urubanza rwari ruteganyijwe gukomeza mu mpera z’uku kwezi kwa 9 no mu ntangiriro z’ukwa 10.

Ibyo wazirikana mu ncamake

Eli Ndatuje ni umupolisi wa GRC uri gukurikiranwa n’ubutabera muri Alberta mu rubanza rufitanye isano n’ikoreshwa rya sisitemu ya CPIC ndetse no gukuramo amakuru y’ibanga we ubwe akayashyikiriza Guverinoma y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko uko kwinjira muri sisitemu gukuramo amakuru no kuyatanga hanze ari icyaha cyo gukoresha mu buryo butemewe n’amategeko sisitemu y’amakuru ya polisi y’igihugu.
Ubwunganizi bw’uregwa bwo buvuga ko uko kwinjira muri sisitemu kwabayeho koko ari ko ko kwari kugamije gusa gufasha gushakisha umukozi wo mu rugo rwa ambasaderi w’u Rwanda muri Canada ngo wari waburiwe irengero.
Urubanza ruracyakomeje mu rukiko, kandi ibyaha Ndatuje ashinjwa biracyategereje kugaragazwa n’ibimenyetso bihagije.

Sources:

Public Prosecution Service of Canada (PPSC); The Canadian Press; CityNews Edmonton/Calgary; amakuru y’iburanisha ryabereye imbere y’Urukiko rwa King’s Bench i Red Deer.

Aramutse ahamwe n’ibi byaha byose uko ari bitatu, ibihano ntarengwa biteganywa n’amategeko ya Canada byaba ari ibi bikurikira:

Icyaha aregwaIngingo y’amategekoIgihano ntarengwa
Gukoresha nabi icyizere cyahawe umukozi wa LetaIngingo ya 122 y’itegeko mpanabyaha (Criminal Code)Gufungwa imyaka 5 iyo akurikiranywe hakoreshejwe indictment
Gukoresha mudasobwa ya polisi y’igihugu atabifitiye uburenganziraIngingo ya 342.1(1)Gufungwa imyaka 10 iyo akurikiranywe hakoreshejwe indictment; iki cyaha gishobora kandi gukurikiranwa hakoreshejwe summary conviction
Gutanga amakuru y’ibanga,amakuru arinzwe atabifitiye uburenganzira akayaha igihugu cy’amahangaIngingo ya 18(1) ya Foreign Interference and Security of Information Act

Iyi si:

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *