Muri iki gihe iyi si yahungabanyijwe n’intambara, ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence – AI) ndetse n’ikwirakwizwa ryihuse ry’amakuru ku buryo butigeze bubaho, Papa Léon XIV aribaza anabaza isi ikibazo cy’ingenzi: Ni uwuhe mwanya ikiremwamuntu gifite muri ibi byose?
Papa Léon XIV yageze i Paris ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, aho yatangiriye urugendo rwe rw’iminsi ine rw’ubutumwa muri Repubulika y’u Bufaransa, ruzakomereza i Lourdes na Metz. Amaze kwakirwa ku kibuga cy’indege cya Paris-Orly ndetse no ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Élysée, Papa yahise ajya ku cyicaro cya UNESCO.
Ariko cyane cyane, ijambo yavugiye muri UNESCO ni ryo ryanshishikaje cyane, haba ku nsanganyamatsiko yaganiriyeho ndetse no ku kuntu zari ingingo zireba isi yose muri rusange. Léon XIV yagarutse ku bibazo bikomeye biranga iki gihe turimo: amahoro, uburezi, siyansi, umuco, ubwenge bw’ubukorano, uburyo amakuru atugeraho ndetse, muri rusange, agaciro n’icyubahiro by’ikiremwamuntu.
Ubutumwa bwe, nubwo bwari bwatanzwe mu ishusho y’iyobokamana, ariko bunyura mu bitekerezo bigari no mmu nyurabwenge by’uwo ari we wese mu birebana n’uko twakomeza kurengera ikiremwamuntu mu isi irangwa n’amakimbirane, amacakubiri mpuzamahanga ndetse n’umuvuduko ukabije w’impinduka mu ikoranabuhanga.
(1) Amahoro yubakwe no mu mitima y’abantu
Papa Léon XIV aha agaciro cyane inshingano za UNESCO, kuko mu Itegeko Nshinga ryayo havugwa ko intambara zishinga imizi mu bitekerezo by’abantu, bityo ko ari na ho hagomba kubakwa ibirindiro by’amahoro.
Ku bwa Papa, amahoro ntashobora gushingira gusa ku masezerano ya dipolomasi cyangwa ku bwumvikane bugerwaho hagati y’ibihugu. Asaba kandi ko uwo umurimo ukorerwa mu mitima, mu burezi bufite ireme, mu muco no mu mibanire hagati y’abantu n’amahanga.
Kuri Léon XIV, amahoro nyayo ashingira ku biganiro, ubutabera n’inshingano, mu gihe hubahirizwa agaciro n’icyubahiro bya buri muntu na buri gihugu. Asaba ko tutabona intambara nk’ikintu byanze bikunze kigomba kubaho, ahubwo tugakomeza kurinda no gushimangira inzira z’ibiganiro na dipolomasi.
Muri iyo myumvire, uburezi, siyansi n’umuco si ibice gusa by’ubufatanye mpuzamahanga. Ni n’ibikoresho by’ingenzi mu kubaka amahoro, kuko bifasha abantu kumenyana no gusobanukirwa, kurwanya imyumvire mibi ndetse no gushyiraho urufatiro rw’ibiganiro birambye.
(2) Uburezi bugomba kubaka umuntu muri rusange
Uburezi bufite umwanya w’ingenzi muri iyi myumvire. Ntibukwiye kugarukira gusa ku gutanga ubumenyi cyangwa kwigisha umuntu umwuga runaka. Bugomba no gufasha kubaka abantu bashobora gutekereza neza, gufata inshingano, kugira umudendezo wo guhitamo no kugirana ibiganiro n’abandi.
Iki gitekerezo kirushaho kugira uburemere mu gihe turimo cy’ikoranabuhanga n’amakuru yo kuri murandasi. Kuri Léon XIV, umudendezo ntushobora gutandukanywa no gushaka ukuri ndetse no kugira ubushobozi bwo gutandukanya ibintu. Ibi bisaba kandi kumenya gutandukanya ukuri n’ikinyoma no kugira ubushobozi bwo gutekereza no gusesengura amakuru duhura na yo.
Bityo ikibazo si ukumenya gusa aho ubwenge bw’ubukorano bushobora kugera, ahubwo ni no kumenya abo bugomba gukorera n’icyo bugomba kubakorera. Icyubahiro cy’umuntu, umudendezo we n’ubushobozi bwo gutekereza no gufata imyanzuro bigomba gukomeza kuba ku isonga mu iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ikoranabuhanga rishya, cyane cyane, rikwiye kugira uruhare mu iterambere no mu burezi bw’abana n’urubyiruko, ridakoresheje intege nke zabo cyangwa ngo ribabuze ubushobozi bwo gutekereza, guhitamo no gufata imyanzuro mu mudendezo.
(3) Gushakisha ukuri
Muri iyi si amakuru akwirakwira ku muvuduko utarigeze ubaho, ikibazo ntikikiri ukugira gusa amakuru menshi kurushaho. Ikibazo kandi ni ukumenya gutandukanya ukuri n’ikinyoma, iby’ingenzi n’ibitari iby’ingenzi, ndetse no gutandukanya amakuru n’ubumenyi.
Iki kibazo kirushaho kuba ingenzi kubera ubwiyongere bw’amakuru acurwa cyangwa akwirakwizwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano. Ikibazo ntikikiri gusa ukugera ku makuru, ahubwo ni no kuyasobanukirwa, kumenya niba yizewe no kugira ubushobozi bwo kuyasesengura.
Bityo ikibazo cy’ikoranabuhanga gihinduka ikibazo cyimbitse cyerekeye ikiremwamuntu: twakomeza dute kurinda umudendezo wo gutekereza no gushaka ukuri mu gihe imashini z’ubwenge bw’ubukorano zigenda zikora, zihitamo kandi zigakwirakwiza igice kinini cy’amakuru tubona?
(4) Kugira ubumwe ntibisobanura kuba kimwe
Ikibazo cy’ubudasa na cyo kiri mu ngingo z’ingenzi Papa Léon XIV yagejeje kuri UNESCO. Papa yagereranyije inkuru ebyiri zo muri Bibilita ari zo Babeli na Pentekote maze avuga ko Babeli yumvikana nk’ishusho y’ubumwe no kumera kimwe ku gahato bigamije gukuraho ubudasa karemano, mu gihe Pentekote yo igaragaza ubumwe budategeka kuba kimwe, ahemerwa ubudasa bw’indimi n’imico.
Iki gitekerezo gifite ubusobanuro bwihariye iyo gikoreshejwe mu mibanire hagati y’amahanga. Ubumwe ntibusobanura byanze bikunze ko abantu cyangwa ibihugu bigomba kuba kimwe. Ahubwo busobanura ubushobozi bwo kubana mu budasa, kwihanganirana,nta muntu cyangwa umuco bisabwe gucika cyangwa gusibangana.
Muri iyo myumvire, urunyurane rw’amajwi, indimi n’imico rushobora kuba ubutunzi bufasha mu kubaka ikiremwamuntu kirangwa n’ubuvandimwe. Ubumwe nyakuri ntibusaba kubanza gusibanganya iby’abandi mudahuje,ahubwo busaba gushyira urwo runyurane mu mibanire no mu biganiro, aho buri wese ashobora kugumana ijwi rye kandi akagira uruhare mu bikorwa bihuriweho.
(5) Gushimangira ubufatanye mpuzamahanga
Mu gusoza, Léon XIV agaragaza UNESCO nk’ahantu h’ingenzi ho guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga bushingiye ku burezi, siyansi, umuco n’amahoro.
Mu gihe isi irangwa n’amakimbirane, amacakubiri mpuzamahanga n’impinduka mu ikoranabuhanga, umuhamagaro we wo kongera kubaka icyizere hagati y’abantu n’amahanga ndetse no kurinda ahantu ho kuganirira ufite uburemere bwihariye.
Ubutumwa bwe rero burenze imipaka y’idini. Bugenewe umuryango mpuzamahanga kandi butumirira abantu bose kubona ko uburezi, umuco, siyansi n’ikoranabuhanga atari intego ubwabyo, ahubwo ari nk’ibikoresho bigomba gukoreshwa mu kubaka amahoro, umudendezo, umuco w’ ibiganiro hamwe no kubahiriza buri kiremwamuntu.
(6) Ubutumwa bwenda gusa n’ubwa Papa Paul VI
Ubutumwa bwa Léon XIV bunyibutsa kandi ibaruwa ya Papa Paul VI yiswe Octogesima adveniens, mperutse kwandikaho inkuru. Nubwo ibihe by’amateka bitandukanye ndetse n’isi yahindutse cyane kuva icyo gihe, hari igitekerezo kimwe gisa n’igihuza izi nyigisho zombi: twakubaka gute sosiyete nyakuri yubaha umuntu, ishingiye ku mahoro, ibiganiro, ubufatanye n’icyubahiro cya buri wese?
Kuri Paul VI kimwe na Léon XIV, gutekereza ku mpinduka z’isi bituma twibaza ku cyo zigamije no ku ngaruka zigira ku muntu. Iterambere ry’ubumenyi, siyansi n’ikoranabuhanga rifite igisobanuro nyakuri gusa iyo rifasha kubaka sosiyete irangwa n’ubutabera, ubuvandimwe no kubaha umuntu.
Ahari aha ni ho dusanga igisobanuro rusange kandi cyimbitse cy’ubutumwa Léon XIV yatanze muri UNESCO: mu isi iri guhinduka cyane, ikibazo gikomeye si ukumenya gusa ibyo ikiremwamuntu gishoboye gukora, ahubwo ni ukumenya isi dushaka kubaka n’umwanya dushaka guha ikiremwamuntu muri iyo si.
(7) Léon XIV avuga ku bwenge bw’ubukorano (AI/IA): Hakenewe ikoranabuhanga ridasenya cyangw ango risimbure umuntu ahubwo rikorera ikiremwamuntu
“Ubwenge bw’ubukorano burushaho gukaza iki kibazo. N’ubwo ubu buryo bushobora kudukusanyiriza amakuru hamwe, ntibushobora gusubiza ibibazo nyakuri birebana n’igisobanuro cy’ubuzima, kuko icyo gisobanuro gishingiye ku byo umuntu wese aba yaranyuzemo. Kuko abantu badashobora kubaho badafite igisobanuro cy’ubuzima. Igisobanuro cy’ubuzima ni ogisijeni ya Roho.” — Papa Léon XIV
“Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, intege nke z’abana ntizigomba na rimwe kuba urwitwazo rwo kubakoresha cyangwa kubakorera ibikorwa byo kubahutaza mu buryo ubwo ari bwo bwose.” — Papa Léon XIV
Ivomo: www.afrik.com— Iyi nkuru yabanje kwandikwa mu gifaransa na Faustin Kabanza Article, umwanditsi ukora ubusesenguzi (penseur et chroniqueur) ku bibazo bya politiki n’imibereho y’abantu, ku bibazo bisaba gukoresha ubwenge n’ibitekerezo wibanda ku buzima bwa kiremwamuntu muri Afurika, cyane cyane muri Afurika yo Hagati. Yize ibijyanye n’indimi ndetse n’uburezi bwihariye (linguiste et éducateur spécialisé de formation). Ahora ashishikajwe no kugeza ubumenyi ku bandi no kwiga ku miterere y’umuco n’imibanire y’abantu ku mugabane wa Afurika.
Iyi si,
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
One thought on “Paris: Papa Léon XIV muri UNESCO — Yahamagariye isi kurengera ikiremwamuntu cyugarijwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI)”
I don’t read Kinyarwanda, so I followed this through translation — glad I made the effort. The scene alone is striking: Pope Leo XIV at UNESCO in Paris, speaking into a moment when the world is being torn apart by war, and bringing up artificial intelligence in the same speech. That pairing stayed with me. Weapons decide who dies this year; the systems we are rushing to build will shape how the next generation thinks. It takes some courage to stand in front of the nations and call out what they would rather not hear, which is what the title says he did. Thank you for reporting this for readers who would never encounter it otherwise. Words spoken in Paris like these deserve to echo well beyond one language.
I don’t read Kinyarwanda, so I followed this through translation — glad I made the effort. The scene alone is striking: Pope Leo XIV at UNESCO in Paris, speaking into a moment when the world is being torn apart by war, and bringing up artificial intelligence in the same speech. That pairing stayed with me. Weapons decide who dies this year; the systems we are rushing to build will shape how the next generation thinks. It takes some courage to stand in front of the nations and call out what they would rather not hear, which is what the title says he did. Thank you for reporting this for readers who would never encounter it otherwise. Words spoken in Paris like these deserve to echo well beyond one language.