Rayon Sports: Nyuma y’imyaka 28, igikombe cyo mu karere kigarutse mu rugo — kuva ku Gikombe cya Perezida Juvénal Habyarimana kugeza kuri CECAFA Kagame Cup

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

Kuva ku Gikombe cya Perezida Juvénal Habyarimana, kugeza ku bikombe bitabarika Rayon Sports yatwaye mu Rwanda imbere, none ikaba yongeye kwisubiza icyubahiro mu karere ka Afurika y’iburasirazuba itwara CECAFA Kagame Cup: Amateka ya Rayon Sports ni Amateka y’urukundo rw’umupira w’amaguru, ni Amateka y’abakinnyi n’Abafana basimburana uko ibihe biha ibindi, akaba Amateka y’ubufana n’ubudahemuka budashira uko ibihe bihora bisimburana iteka.

Iki gikombe twari tukirindiriye imyaka 28.Imyaka 28 yose, abakunzi ba Rayon Sports bagiye basimburana mu bisekuru, ibikombe bikomeza kwiyongera mu nzu y’imurikabikombe y’ikipe. Ariko igikombe gikomeye cyo ku rwego rw’akarere cyo twari tukirindiriye.Ejo nimugoroba, amaherezo igikombe cya Rayon Sports cyagarutse mu rugo.

Kurikira umuyoboro wanjye wa WhatsApp: Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Kurikira urukuta rwanjye rwa Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/. 

Ejo nimugoroba, imbere y’imbaga y’abafana yari yuzuye Sitade Amahoro, Rayon Sports yanditse indi paji nshya mu mateka yayo.Nyuma y’uko iminota 90 y’umukino isanzwe irangiye amakipe anganya 1–1, Daniel Muhoza yatsinze igitego gikomeye mu minota y’inyongera, maze ahesha ibyishimo imbaga y’abanyarwanda bambaye ubururu n’umweru.Ubururu n’umweruuuuuu.Muri ubwo buryo, Rayon Sports yegukanye igikombe cya kabiri cyo ku rwego rw’akarere muri CECAFA.

1. Amateka ya Rayon Sports si ay’ejo

Kugira ngo dusobanukirwe neza ibyishimo n’amarangamutima by’iyi ntsinzi, tugomba gusubira inyuma imyaka myinshi.

Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeye kandi afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda. Ibyo yagezeho bigaragarira mu bikombe yatwaye, mu bakinnyi b’ibisekuru bitandukanye bayibayemo, ndetse cyane cyane mu rukundo n’ubudahemuka budasanzwe by’abafana bayo.

Ku rwego rw’igihugu, Rayon Sports imaze gutwara Ibikombe 11 by’u Rwanda, birimo ibyegukanywe mu myaka ya 1976, 1979, 1980, 1982, 1989, 1993, 1998, 2003, 2005, 2016 na 2023.

2. Yigeze gutwara igikombe “Trophée Habyarimana”

Urugendo rwacu rutangirira kure mu mateka y’iyi kipe, mu bihe bya mbere by’amateka akomeye y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Igikombe cya Perezida Juvénal Habyarimana ni kimwe mu bigize urwibutso rwa kera rw’umupira w’amaguru w’u Rwanda, mu gihe Rayon Sports yari yaratangiye kwigaragaza nk’imwe mu makipe yakunzwe cyane kandi yatinywaga kurusha ayandi mu gihugu.

Muri ibyo bihe, irushanwa ry’igikombe cy’igihugu ryagiye rigira amazina atandukanye, harimo Coupe du 5 Juillet, Trophée du Président Habyarimana na President’s Cup, mbere y’uko kuva mu 1995 ryitwa ku mugaragaro Peace Cup, ari cyo gikombe cy’amahoro.

Ni yo mpamvu, ku bafana benshi ba Rayon Sports, ibikombe atari ibintu gusa bibitswe mu nzu y’imurikabikombe.Ni urwibutso rw’ibisekuru byinshi.

1998: Rayon Sports yigarurira Afurika y’Iburasirazuba

Inzozi za Gikundiro ntizigeze zigarukira ku mipaka y’u Rwanda.

Mu 1998, Rayon Sports yakoze amateka akomeye ubwo yatwaraga CECAFA Club Championship, itsinze ikipe ya Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2–1 ku mukino wa nyuma. Bwari ubwa mbere Rayon Sports ibaye nyampinga w’Akarere ka Afurika y’iburasirazuba.Nyuma yaho, iri rushanwa ryaje kwitwa CECAFA Kagame Cup.

Ni yo mpamvu, mu rwego rwo kubahiriza amateka, bikwiye kuvugwa ko Rayon Sports yatwaye CECAFA Club Championship mu 1998, mbere y’uko iri rushanwa rihabwa izina rya Kagame Cup.

(3) Félicitations, Gikundiro !

Nyuma y’imyaka 28, amahirwe adasanzwe yongeye guhabwa Rayon Sports: gukinira umukino wa nyuma mu rugo, i Kigali, imbere y’abafana bayo.Kandi Gikundiro ntiyemeye kurekura ayo mahirwe.

Ejo nimugoroba, Rayon Sports ntiyatwaye igikombe gusa.Yazuye urwibutso, ihuza ibisekuru byinshi by’abafana, kandi yibutsa Akarere kose ko umupira w’amaguru w’u Rwanda ufite amateka akomeye, ufite ishyaka, kandi ufite n’intego zikomeye z’ejo hazaza.

Rayon Sports 2–1 Gor Mahia.

Rayon Sports – Gikundiro, Ishema Ryacu

Iyi si,

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *