
Umwanditsi:HAKIZIMANA Maurice
Ni ubwa mbere wumvise interuro igira iti « imiryango 13 y’ibanga iyobora isi » ? Ni interuro izwi cyane cyane kuri interineti no mu bitabo bimwe na bimwe by’ubucukumbuzi. Iyi nteruro ivuga ko hari itsinda rito ry’imiryango rikize cyane,ry’abagashize,rifite imbaraga z’umurengera rikoresha ubutegetsi mu bwihisho, rikagenzura za guverinoma, amabanki makuru y’ibihugu, itangazamakuru, ibigo bikomeye by’ubucuruzi ndetse n’imiryango mpuzamahanga. Akenshi iyo miryango ifitanye isano n’iyakomotse ku butegetsi bwa cyami bwa kera mu bihugu bikomeye cyangwa imiryango yatunze amafaranga kuva kera.

IIKunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u IIKurikira na paje facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Mu busanzwe twigishwa kwizera za guverinoma zacu kandi tukemezwa ko zitwitaho.Har n’abita Leta ngo ni umubyeyi. Ariko ngo “iri ni ikosa rikomeye”, nk’uko bivugwa na Pietro Ratto, umwanditsi w’igitabo Les secrets des familles les plus puissantes – vérités cachées. Uyu mwanditsi avuga ko abayobozi tubona ku isi baba ari nk’udushushanyo turi aho gusa( utu marionnettes) tuyoborwa n’imbaraga zitagaragara ziri inyuma y’amarido. Ibihugu bikomeye ngo nabyo bishyira imbere abategetsi bagaragara ko bakomeye ariko inyuma mu mwijima haba hari abaherwe bafite imbaraga n’ijambo mu isi y’ibigaragara ari nabo bakorera inyuma y’amateka y’ibihug bategura buri kuntu cyose gikomeye mu isi.
Iyi miryango ishishakaza abantu benshi kuko kuyimenya bitanga ibisobanuro byoroshye ku bibazo bikomereye isi: ihungabana ry’ubukungu, intambara, ubusumbane ku isi,ibyitwa mondialisation cyangwa globalisation (isi ihinduka umudugudu) n’ibindi. Bimeze nk’aho hari “umuyobozi wihishe” inyuma y’amakuba yose isi ihura na yo.

Binyuze mu manama yihariye no mu miyoboro y’ubutegetsi bwihishe,iyi miryango bashobora kuyobora politiki z’ubukungu n’imibereho ku rwego rw’isi, bagakorana n’abandi bantu bakomeye n’ibigo by’imari bikomeye, kandi bagira uruhare rukomeye mu gutegura abayobozi ba politiki ku isi.
Aya matsinda akomeye y’imari ngo ashyira mu myanya y’ubuyobozi abantu batoranyijwe kugira ngo bayobore ibihugu bakurikije gahunda runaka, kenshi bafatanyije n’imiryango mpuzamahanga urugero nk’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) ryashinzwe na Klaus Schwab.


Intego yabo ngo ni ugukomeza gahunda mpuzamahanga ibafitiye akamaro bo ubwabo mu by’ubukungu no mu by’inyungu z’ibihugu rutura, kugeza no ku gutegura ibyago bikomeye,ibyorezo by’indwara, intambara, n’ibindi kugira ngo bongere imbaraga zabo.
Urugero ruvugwaho kugaragaza ububasha bw’ayo matsinda ni igerageza ryo kwica Perezida wa Amerika Donald Trump akiri umukandida, ryavuzwe ko ryagaragaje intambara z’ubutegetsi n’imikino ya politiki ishinjwa izo mbaraga zitagaragara ziyoboye isi. Icyo gikorwa cyerekana aho ayo matsinda ashobora kugera kugira ngo arinde inyungu zayo.
Intego y’iyo miryango n’ayo matsinda ngo ni ukugenzura, mu ibanga rikomeye, ibice bikomeye by’ubukungu na politiki ku isi. Imbaraga zabo ngo zirenga imbibi z’ibihugu, zigena icyerekezo cy’ubukungu, imibereho n’umuco ku isi yose. Gusobanukirwa ingamba zabo n’ingaruka zabyo ni ingenzi kugira ngo dusobanukirwe neza imbaraga nyakuri zigira uruhare mu kuyobora isi muri iki gihe.
Murebe kandi mwumve neza iki kiganiro kiri mu rurimi rw’igifaransa.
Imiryango 13 ikunze kuvugwa muri izi nkuru
Mu isi yabaye nk’umudugudu muto ihuriye ku kwihuta mu iterambere, imbaraga z’abakorera mu bwihisho ku bibazo by’isi zivugwa ko zidakunze guhabwa agaciro gahagije.Bensho ntibanabizi cyangwa barabyirengagiza.
Inyuma y’ibyemezo bikomeye bya politiki n’ubukungu ngo haba hari imiryango n’amatsinda y’imari akomeye akorera kure y’amatara.Dore amazina y’imiryango (familles) 13 ivugwaho ko ifashe isi mu biganza byayo:
- Van Duyn — Izina riboneka kuri uru rutonde
- Rothschild — Umuryango w’abanyamabanki b’i Burayi wagize imbaraga cyane mu kinyejana cya 19 n’icya 20
- Rockefeller — Umuryango w’Abanyamerika ugenzura petroli,nyiri Standard Oil n’ibikorwa by’ubugiraneza
- Morgan — Umuryango wita cyane ku mabanki y’isi,ufite banki J.P. Morgan
- Du Pont — Umurango ugenzura cyane Abanyenganda b’Abanyamerika (imiti n’intwaro)
- Astor — Umuryango wa kera w’ubukungu n’imitungo itimukanwa
- Bundy — Umuryango ugenzura cyane dipolomasi y’isi na Amerika
- Collins family — Ukunze kuvugwa mu kugenzura mu ibanga amadini n’imigenzo
- Freeman family — Uvugwa muri uru rutonde
- Kennedy — Umuryango wa politiki uzwi muri Amerika
- Li family — Umuryango w’abaherwe wo ku mugabane wa Aziya
- Onassis — Umuryango w’abacuruzi b’amato b’Abagereki
- Russell family — Ufitanye isano na Yale na Skull & Bones
Kuki ari iyi miryango ivugwa?
Kubera ko mu by’ukuri ario yo miryango izwi cyane n’abantu benshi,ikize cyane,ifite imbaraga muri politiki cyangwa ubukungu kandi yegereye ubutegetsi.

Lord Jacob Rothschild yapfuye afite imyaka 87 mu 2024.

Nathan Rothschild, mu gihe yapfaga mu 1836, yafashwaga nk’umuntu wari ukize kurusha abandi ku isi.
Ibyo abashakashatsi n’abanyamateka bavuga
Abahanga mu bya politiki, ubukungu n’amateka benshi bo bavuga ko ubutegetsi ku isi butatanye, kpo bigoye guhurizwa hamwe,bo kuyoborwa n’abantu bamwe. Bavuga ko ibihugu, ibigo mpuzamahanga, ibigo by’ubucuruzi n’ibitekerezo by’abaturage bitagendera umujyo umwe,ko bibusanye,ko bitakoroha kubagenzurira rimwe icyarimwe. Bemeza ko ibyemezo bikomeye biterwa n’inyungu zitandukanye,atari umugambi umwe w’ibanga.
Banzura ko aya matsinda afite imbaraga koko, ariko atari yo nyir’ububasha bwose. Bavuga ko hari koko imiryango ikize cyane, imiyoboro ivuga rikumvikana mu isi, za lobby zikomeye n’imiryango ya politiki ikomeye. Ariko abashakashatsi bamwe batandukanya “kugira influence (imbaraga z’ijambo)” no “kugenzura byose burundu”.
Icyakora ibyo abo bashakashatsi benshi bahakanaga babibonye muri covid19 aho isi yose kuva Amerika n’Uburayi kugera Aziya na Oseyaniya utibagiwe na Afurika yayobowe kimwe amezi menshi kandi isi yose ikagendera umujyo umwe nta wemerewe gutekereza ibinyuranye na gahunda.
Wowe ubitekerezaho iki?
Wemeranya n’igitekerezo kivuga ko hari “imiryango 13 y’ibanga iyobora isi”, cyangwa wemera igitekerezo cy’abashakashatsi bamwe batemeranya nabyo bavuga ko imikorere y’ubutegetsi ku isi igoye, itatanye idashobora kuyoborwa kimwe mu mugambi umwe wateguwe n’itsinda rito?
Iyi si

Umwanditsi:HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
