Liyetona Koloneli Willy Ngoma: Inkuru y’ubuzima bwe,amashuri ye, umuryango we n’ibikorwa bye

Umwanditsi:HAKIZIMANA Maurice

Igisirikare cya DR Kongo (FARDC) cyemeje ko cyakoze ibitero muri centre ya Rubaya mu burasirazuba bw’iki gihugu ku wa kabiri “kigahitana” Willy Ngoma umuvugizi w’umutwe wa M23.

Ni inkuru yiriwe ivugwa ku munsi w’ejo tariki 24/02/2025.Muri iyi nkuru ndababwira amavu n’amavuko ya Will Ngoma. Turagaruka ku mateka ye, uko yinjiye mu gisirikare, uko yageze ku mwanya afite muri M23, ndetse n’uburyo ibikorwa bye no kwigaragaza cyane byaje gutuma aba umwe mu bafatiwe ibihano mu ruhando mpuzamahanga.

(1) Yavukiye mu Kinigi,Ruhengeri,Rwanda

Lt. Col. Willy Ngoma yavukiye mu Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda, hari mu mwaka wa 1974. Yavukiye mu muryango w’abana barindwi, akaba yari umwana wa gatatu mu muryango w’iwabo. Se yari umukozi wa Leta mu butegetsi bwa perezida Grégoire Kayibanda n’ubwa perezida Juvenal Habyarimana, naho nyina yari umugore wo mu rugo,wita ku rugo no ku bana.

Ubuzima bwe bwahindutse cyane muri 1986 ubwo se yapfaga, ubuzima bugatangira kugorana cyane ko se wari umukozi wa Leta ari we wagiraga uruhare rufatika mu gutunga umuryango .

Muri icyo gihe, Willy Ngoma wari ufite imyaka 12 gusa y’amavuko, yajyanywe n’umwe mu bo mu muryango we wari utuye i Kiwanja muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, atangira kuhaba ndetse anakurira muri iki gihugu.Icyo gihe ku ngoma ya Mobutu Sese Seko,ageze Kiwanja yiyise Ngarurira Ingoma Rutikanga.

Ngarurira Ingoma Rutikanga yavuye mu Kinigi aho yitwaga Willy Ngoma yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, ajya kuyakomereza muri Kongo mu kigo cya Camp Ebeya i Mbanza-Ngungu, aho yakundaga kwitwa “Pap” mu bandi banyeshuri. Yari azwi nk’umunyeshuri w’umuhanga kandi warangwaga no gusabana cyane, gukurira mu buzima bugoye bituma akura akunda kwiga ngo azabashe kwigirira akamaro n’umuryango we. Nyuma yaho, Willy Ngoma yakomereje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’imibereho myiza n’ubumenyamuntu (sciences sociales et humaines) ndetse yiga Kaminuza ho imyaka ibiri muri Institut superieur ya Mbanza-Ngungu aho yigaga Amateka na Jewogarafi (Ubumenyi bw’isi).

Nyuma yo kurangiza amashuri, Ngarurira Ingoma Rutikanga yabaye porofeseri (umwarimu) w’Amateka n’Ubumenyi bw’isi.

(2) Yari umurwanashyaka ukomeye wa UDPR ishyaka rya Tshisekedi

Willy Ngoma yavugaga ko yari umwe mu banyamuryango bakomeye b’ishyaka rya UDPS ryari riyobowe na Étienne Tshisekedi. Nk’ikimenyetso, yerekanye ifoto yafatiwe hamwe na Rubens Mikindo wabaye Minisitiri w’Ibikomoka kuri Peteroli akaba n’umuyobozi mukuru muri UDPS kuri hoteli Grands-Lacs i Goma.

Twavuye muri Afurika y’Epfo muri 2002 aho nari ndi kumwe na Étienne Tshisekedi. Twateguye ishami ryitwaje intwaro rya UDPS kandi icyo gihe habayeho amasezerano n’umutwe wa RCD.”_Willy Ngoma

(3) Porofeseri ahinduka inyeshyamba

Intambara zose zo muri Kongo kuva ku yo muri 1996-1997 ya AFDL yari iyobowe n’u Rwanda na Uganda yagize Laurent Desire KABILA perezida, ku ya RCD – Goma (Rassemblement Congolais pour la
Démocratie – Goma), iya CNDP (Congres National pour la Defence du Peuple) zose yarazirebaga kandi zaramusize.

Tariki 23 Werurwe 2009 izi nyeshyamba zafashwaga n’u Rwanda kuva mu ntangiriro zagendaga zihinduranya amazina zasinyanye amasezerano y’amahoro na Leta ya Kongo yari isigaye iyoborwa na Joseph Kabila nyuma y’iyicwa rya Mzee Laurent Désiré Kabila.

Muri ayo masezerano umutwe w’inyeshamba z’abarwanyi za CNDP warasheshwe uba ishyaka rya politike maze ryifatanya n’ ishyaka rya politike rya perezida Joseph Kabila ryitwa Alliance pour la Majorité présidentielle (AMP) mu matora ya 2011.


Muri 2012, abahoze ari aba CNDP bari mu ngabo z’igihugu no mu ishyaka rya AMP, barongeye babivamo bagenda bavuga ko amasezerano y’amahoro yo kuwa 23/03(mars) 2009, atubahirijwe. Ni uko bashinga M23 bivuga Mouvement du 23 mars (M23).


Willy Ngoma yinjiye muri izo nyeshyamba mu mwaka wa 2012 ku ivuka rya M23 ya mbere,aba abaye umusirikare atyo. We yari umusirikare uyoborwa na Sultani Makenga, umwe mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe. Bivugwa ko Gen Sultan Makenga yanyuzwe kuva cyera n’ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’umurava bya Willy Ngoma, ibi bikongeraho ubuhanga bwe yakuye mu ishuri,ibitekerezo byiza n’amakenga yagiye agaragaza mu kazi ke ka gisirikare. Yagiye azamurwa muntera na Gen Makenga. Gusa muri 2013 umutwe wabo watsinzwe bikomeye n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, iza Tanzaniya n’iza Afirika y’Epfo zifatanyije n’iza MONUSCO zahurije hamwe inbikorwa byazo muri Brigade d’Intervention Rapide.Icyo gihe maze abadapfuye barahunga bamwe bajya mu Rwanda abandi muri Uganda. Sultan Makenga na Willy Ngoma bahungira muri Uganda aho uyu wahoze ari umwarimu yigiye Icyongereza kandi akakimenya neza. Icyo gihe nibwo yahinduye imyirondoro ye maze akajya avuga anandika ko yavukiye Camp Kokolo i Kinshasa dore ko azi neza Ilingala yamenyeye mu mashuri yo muri Kongo. Afata vuba cyane.

“Ndi muri M23 kuva yashyirwaho mu 2012. Nakoraga mu rwego rw’umutekano w’imbere mu gihugu. Mu 2013 twagiye mu buhungiro mu kigo cya gisirikare cya Bihanga muri Uganda. Ku wa 14/01/2017 twagiye mu ishyamba rya Sarambwe muri RDC.”-Willy Ngoma

(4) M23 izuka,Willy Ngoma atumbagizwa mu bushorishori bwayo

M23 yongeye kwisuganya n’ubwo byayifashe imyaka hafi 10 mu mpera za 2021 ariko cyane cyane mu ntangiriro za 2022 igaba ibitero bikaze cyane.Willy Ngoma yagaragaye cyane nk’umwe mu barwanyi bafite imyitozo idasanzwe, bikaba byaratewe n’uko yari afite ubumenyi mu mateka n’igisirikare. Uko iminsi yagiye ishira, yazamuwe mu ntera, kugeza ubwo yagizwe umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare afite ipeti rya Major.

INDI NKURU WASOMA:Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo Perezida wa Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo: Ubuzima bwe,Igihugu cye, n’Amashuri ye

Mu ntangiriro za 2024, Willy Ngoma yazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, ndetse ahabwa inshingano zikomeye zo gukomeza guhangana n’igitutu cy’igisirikare cya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, cyari cyaratangiye kujya gitangaza amakuru yagaragara muri M23 nk’agamije kwangisha abaturage uyu mutwe uvuga ko uharanira ukuri no kubohora abaturage b’iki gihugu.

Uyu mwanya watumye akomeza kugaragara cyane mu itangazamakuru, atanga amakuru ku bikorwa bya M23, agaragaza ko uyu mutwe urimo guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo muri rusange ariko cyane cyane unabera urumuri abakandamijwe kuva cyera bavuga Ikinyarwanda.

N’ubwo yavukiye mu Rwanda, ntabasha kuvuga neza Ikinyarwanda cyakoze abasha kucyumva ariko akavuga amagambo yacyo amwe n’amwe wumva ko ari ururimi rumugora. Ubusanzwe avuga neza igifaransa, icyongereza, ilingala ndetse n’igiswahili.

(5) Ibyaha icumi Lt Col Willy Ngoma yarezwe

Nyuma yo kuzamurwa mu ntera, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kamufatiye ibihano hamwe n’abandi barwanyi batandukanye bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo. Ibihano yafatiwe byari bifite ingaruka zikomeye, harimo gufatira umutungo we wose waba uri ku butaka bw’ibihugu bikomeye nk’Amerika n’u Burayi, ndetse no gukumirwa mu ngendo mpuzamahanga.

Iyi nyandiko y’Akanama Gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye imukurikiranyeho ipaki y’ibyaha:

(1) Kwica

(2)Gushimuta

(3)Kwiba

(4)Gushyira abana mu gisirikare

(5)Gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no kubishishikariza abandi

(6)Gukora fraude(ubucuruzi biremewe)

(7)Gucukura amabuye y’agaciro no kuyagurisha magendu,

(8)Guhatira rubanda kumuha imisoro n’amahooro binyuranyije n’amategeko

(9)Gukwirakwiza intwaro mu baturage

(10) Kuvugira umutwe w’inyeshyamba wica kandi ugahungabanya abasivili batagira ingano !

Mu gusubiza ku bihano n’ibirego bya ONU, Ngoma yabwiye BBC ati: “Ibyo ntacyo biturebaho, turi igisirikare cya rubanda, turwanira ko Abanyecongo babaho neza.”

(6) Umugore we n’abana be

Ubusanzwe Lt Col Willy Ngoma ni umugabo ufite umugore n’abana bane. Kubera inshingano ze mu gisirikare, ubuzima bwe bwite ntibwamenyekanye cyane mu itangazamakuru, ariko azwiho gukunda umuryango we no kugira uruhare rufatika mu burere bw’abana be.

(7) ‘Quickly, quickly, quickly-kimwe mu byo atazibagiranwaho

Willy Ngoma (ibumoso) aramukanya na Brigadier General Emmanuel Kaputa (iburyo) w'ingabo za FARDC imbere y'abanyamakuru benshi barimo kubafotora
Willy Ngoma (ibumoso) aramukanya na Brigadier General Emmanuel Kaputa w’ingabo za FARDC mu Ukuboza(12) 2022 ubwo M23 yashyikirizaga agace ka Kibumba ingabo zari zaroherejwe n’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) kujya hagati y’impande zirwanaga ngo hashakwe igisubizo cya politike

Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma, mu mpera za Mutarama(1) ishize Ngoma yabonetse mu mashusho y’abacanshuro b’abazungu bafashwe na M23 yabapfukamishje hasi arimo kubihaniza, ubundi bamuca imbere ku murongo bihuta ababwira ngo “quickly, quickly, quickly…Move move” [vuba, vuba, vuba], mbere y’uko abo bacanshuro basubira mu bihugu byabo baciye mu Rwanda. Ibintu byagaragaye nko gukoza isoni ku mugaragaro igisirikare cya Kongo n’abo bacancuro bose.

“Quickly, quickly, quickly…” yongeye kugaruka mu yandi mashusho yo mu mpera za Werurwe(3) ishize Ngoma yabonetsemo arimo kuramukanya no gutebya n’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari baraje muri iyi ntambara mu ngabo za SADC bari bamaze igihe bagotewe ku kibuga cy’indege cya Goma, mbere y’uko basubira mu gihugu cyabo.

Mu gihe havugwaga amakuru y’urupfu rwa Willy Ngoma, minisiteri y’ingabo za RDC yatangaje iyi foto ishyiraho amagambo asobanuye ngo FARDC “Igisirikare cy’ikuzo/ishema”

Igihe Willy Ngoma yabwiraga umunyamakuru wa BBC ko arwanira ko “Kongo iba nziza kurushaho” umuvugizi w’ingabo za leta Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yasubije ko “amaherezo” bagomba kwisubiza aho M23 yafashe hose “no gusubizaho ubutegetsi bwa leta” bubi na bwiza.

INDI NKURU WASOMA: Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda: Ubuzima bwe,Igihugu cye, n’Amashuri ye

Ese urupfu rw’umuvugizi wa M23 rwaba ari intangiriro y’iherezo ry’uwo mutwe no kwisubiza ikuzo kw’ingabo za Kongo cyangwa ahubwo rwaba rugiye kuba umusemburo wo gukomeza urugamba? Igihe ni cyo cyonyine kizasubiza iki kibazo.

Umwanditsi:HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.  

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
 Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

3 thoughts on “Liyetona Koloneli Willy Ngoma: Inkuru y’ubuzima bwe,amashuri ye, umuryango we n’ibikorwa bye

  1. You’re so awesome! I don’t believe I have read a single thing like that before. So great to find someone with some original thoughts on this topic. Really.. thank you for starting this up. This website is something that is needed on the internet, someone with a little originality!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *