
Ni uko ndavuka,
Mvuka ntabisabwe,ntabajijwe igihe n’ibihe nifuza,
Mvuka ntabisabye; ntabisinyiye,ku ngufu.
Navutse ku ya kabiri Kanama,
Ku wa Gatandatu nimugoroba.
Ni uko mvuka ku babyeyi —
Dawe na Mawe ntari nzi.
Ni uko mvukira mu gihugu,
Mu murwa,
Mu bitaro
Ahantu naje kumenya nyuma y’imyaka.
Ni uko ndavuka, mvukira ku mugabane,
Ku mubumbe ngo witwa isi
Ibintu byateguwe ntahari ntawe unyitayeho bipangwa n’undi.
Umunsi navutse ho,
Ijwi ryaturutse mu nda ya mawe
Rinyohereza ku gasozi ku isi.
Nari nk’urubuto ruhiye ruguye,
Ntumbaze ntubabaze impamvu,
Ni uko mvukira mu gakungugu
Mbona urumuri bwa mbere.Bati washyitse.
Umunsi navutse ho,
Abo mu muryango barishimye,
Abagore n’Abakobwa bavuza impundu,
Mawe yakira impano,n’ibihembo
Mawe na Dawe batahana intsinzi…
Ariko se jye bite?
Umunsi navutse ho, Nta wambajije
Ibara ry’urukoba nifuza,
Imiterere y’izuru nshaka,
Ururimi nifuza kuzavuga,
Cyangwa idini nshaka kubamo.
Ni uko ndavuka,
Amaboko yanteruye mu bigoma ntiyari azi
Imiyaga y’amahindure
yari integereje.
Amaso yanjye yakanuraga ntabona,
Ngo arebe iki se?
Ntiyabonye amahwa y’imishubi n’imishyo byari bindindiriye.
Ubuzima bwampaye icyarimwe
Umucyo w’umunsi n’umwijima w’igicuku,
Umutsima w’ibirori,
Umutobe inshyushyu n’amashereka,
Inseko izira imbereka,
N’Inseko y’abakubita agatoki ku kandi.
Sinagize uruhare
Mu kuza kwanjye ku isi.
Byari ibirori by’abandi,
Jye sinizihije iryo vuka.Sinanabimenye.
Nakoze iki se
Kugira ngo uwo munsi ube
Intsinzi yizihizwa,ngarukamwaka ?
Jye nari aho ndi ubugingo bwambaye ubusa,
Butaragira ubwimenye butazi ubwigenge.
Nafashe icyemezo :
Sinzawizihiza na rimwe.
Ni uko ndavuka,
Ntangira kujombwa inshinge
Ntangira kumira ibinini
Umuze w’isi urambona.
Ni uko ndavuka,
Ariko hashize imyaka cumi na,
Inkota ndende impinguranya umutima.
Intambara n’ubwicanyi bya kinyamaswa bimanukira isi yanjye,
Amaso y’abantu bakuru,
Abasaza, abakecuru
Yuzura amarira, barira nk’uduhinja.
Imyaka cumi na,ntangira gushaka aho kwihisha,
Imyaka ibarirwa ku ntoki nshaka inzira yansubiza
Mu nda ya mama…
Ariko ngo bikunde se?.
Ni uko ndavuka,
Ariko sinashobora kubaho
Mu byishimo, mu buzima buzira umuze.
Nifuzaga gukurira, gusorekera, no kuzashinga urwanjye
Nshagawe na dawe,na mawe,sogo na nyogokuru
Na bashiki,na barumuna,babyara,
Nshagawe na ba data wacu,ba marume,masenge na ba mama wacu
Nkingiwe mfubiswe mu rukundo
N’ubushyuhe bw’abanjye bose,
Mu baturanyi batanga ituze,
Mu gihugu giheka neza abana bacyo
Kitabaheka mapyisi kibaha urumuri rutazima,
Kibengerana,gishashagirana,kitavangura
Kidatera kwimyoza gitanga ubuzima n’icyizere!
Ni uko ndavuka,
Nihambira ku buzima.
Ndaswa urufaya rw’amasasu y’urwango,
Ntangira kubaho mvirirana.
Nkorerwa ubugome,nsoma ku bubabare,
Ibikomere,inkovu za roho n’umubiri,
Ibyago,kimwe ku kindi,ubugambanyi
Imizigo iremereye ku bitugu bitarakomera.
Nkurira muri iyi si yacitsemo ibice
Mu bya politiki,na za politiku
Mu muco,ico n’umwanda
Mu moko,amazuru,imisaya,n’ibara ry’urukoba
Iyi si inshyira mu buroko bwayo ku cy’ingufu.
Ni uko ndavuka nkurira muri za gereza:
Gereza y’imyemerere,
Y’amategeko-teka,udutegeko n’amabwiriza ava hejuru
Y’imipaka, za rengarenga renga nkumene
Y’indimi, bakagira ebyiri mu kanwa,n’ibirimi by’umuriro
Ni uko ndavuka,njugunywa mu nzu y’imbohe ya :
“Ntugire icyo uvuga, ceceka,ziba,ruma gihwa”
“Ntukandike ibi,Siba ibyo wanditse,Andika ibi”
“Nturirimbe ibikurimo, bika mu kabati akabaro kawe”
“Hisha kure ibitekerezo byawe,utekereza nka nde?”
Ni uko ndavuka nkura ntegekwa,
Nshyirwa kuri za gahunda,
Nvanwamo ibyo gukoresha umutwe wanjye
Nshyirwamo ibyatekerejwe nabo:
Abiyitirira Imana,ngo bayihagarariye
Abavukanye imbuto,ngo bazi gutegeka gusa
Abambuzi, Abamamyi mpuzamahanga,
Abatekerereza iyi si,bakatubwira ibyemejwe
Abanyagitugu,Abategetsi, Abatware
Abapfapfa n’Abasazi b’isi yose.
Kuvuka ni umuvumo? Yego
Ni wo iyo uvukiye kugotomezwa imibabaro,
Guhindurwa impunzi iwawe
Kuba mu bukene,no kwangazwa
Mu gusabiriza,no gusega
Mu kubaho mu bwoba,muri “baranyica”.
Kuvuka ni umuvumo? Yego
Ni wo iyo uvukiye kuba umucakara,
Umugaragu, ingorofani, n’igitiyo bayoza
Ni wo, niba uvukira gushorwa mu masasu ngo bo babeho.
Kuvuka ni umuvumo? Yego
Iyo idini, politiki,
Abamamyi N’abarashi
Bikubona nk’umwanda wo kwigizwayo,
Nk’indogobe yo kwikorezwa,nk’igikaju cyakanjwe
Kuvuka ni umugisha ? Yego
Iyo uciye iminyururu yose.
Iyo wanga kuyoborwa butama.Buka.
Kuvuka ni umugisha
Iyo uhumeka ubwigenge,Winyagambura,
Ukava mu mabohero yose wajugunywemo,
Ugatumbagira nka kagoma n’amababa atari amatirano.
Kuvuka ni umugisha ? Yego
Iyo ubaho; atari ukuramuka gusa
Uri kumwe n’abawe,mu bawe bose,
Ukishima atari ukunyurwa manuma,
Iyo buri munsi ari umunsi mukuru,
Ufite abana,kuko nibo buzima,ntukazime
Ufite umuryango umwe utaryana udacagagurana
Ufite umunezero ukuzengurukaho nk’isi n’izuba.
Mfashe icyemezo cyo kubaho
Kuvuka no kubaho ni umugisha
Reba ubuzima hirya no hino yawe aho umwuka
Uba uhagije kugira ngo ibiti bihorane ubuzima
Inyanja inzuzi n’imigezi bizenguruke ubudatuza.
Kuvuka no kubaho utariho ni umuvumo
Iyo ijoro ridacya, iyo ubaho mu buribwe,ubara ubukeye
Iyo urukundo rwawe,abaguhaye ubuzima bazitswe mu mukungugu.
Nyamara, Buvuke, Buzima
N’ubwo ibyawe byose ari amayobera
N’ubwo wanzanye ino nta ruhushya ukanambihiriza ubuzima….
Nihitiyemo kwakira ibije byose kugeza ku ndunduro,
Kuko muri iyi myaka maze mvutse niboneye ko muri uru rugendo rw’ubuzima
Kugira ngo ube muzima ugomba kutazimira muri iyi si ahubwo,
Ugahorana urumuri rw’icyizere runyenyeretsa,
Ugasiga abazungura uzasigira urumuri kugira ngo ubuzima utazimije ukiriho,
Buzasigarane abatazabuzimya ubuziraherezo.___Wanditswe na Maurice Hakizimana

🖋️ Par Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
📲 Suivez-moi sur WhatsApp : Canal WhatsApp
📘 Suivez ma page Facebook : Page Facebook

Acıbadem su kaçağı tespiti Mutfak tezgahı altındaki su kaçağını özel kameralarla buldular. Dolaplara hiç zarar gelmedi. Aysun Q. https://ceskanaike.com/read-blog/18204
Uyumuvugo nimwiza cyane ndawukunze pe gusa wakumvwa na buriwese wawusoma kuko URI mukinyarwa cyumvikana.wakoze mwarimu wacu
Turagukunda cyane . Kand nkwigiraho gukunda umuryago kuko niwoe murage tuzasiga mu riyisi kugirango igisekuru cyacu kitazima💯👏
Ndagushimiye kuri uyu mwanya wafashe ugakora uyu muvugo mu isubirajwi ni isubirajambo!
Komera cyane.
https://shorturl.fm/gdS8O
**alpha boost**
alpha boost for men, feeling strong, energized, and confident is closely tied to overall quality of life. However, with age, stress, and daily demands
**wildgut**
wildgut is a precision-crafted nutritional blend designed to nurture your dogs digestive tract.